RFL
Kigali

Abana bafashwa na Ndayisaba Fabrice baherekejwe na Miss Rwanda Elsa basura urwibutso rwa Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:9/04/2017 18:37
0


Abana bafashwa na Ndayisaba Fabrice Foundation baherekejwe na Miss Rwanda Iradukunda Elsa, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Kinamba rugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi,berekwa amashusho (documentaire) yerekama mu ncamake amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaho aba bana bashyize indabo ku mva banasobanurirwa amateka ya bamwe mu bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’iyi Foundation yateguye iki gikorwa ari we Ndayisaba Fabrice yavuze ko impamvu y’icyo gikorwa ari ukugira ngo abana basobanukirwe ibyabaye bakure babizi bityo bibafashe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside anashimira abantu bakomeje kumufasha kugira ngo iyi Foundation ikomeze kubaho. Yakomeje ashimira abamuteye inkunga muri iki gikorwa. Yagize ati:

Abantu nshimira Cyaneeeee ni Gakwaya Jean Pierre umubyeyi wanjye uba Canada, IPRC Kigali umufatanyabikorwa wa Foundation, ababyeyi b'abana, Isaac Niyonsa Perezida w'ikipe y'inyange Fc yo ku kicukiro, Innocent Consolateur, ACP Theos Badege, ACP Celestin Twahirwa, Inyarwanda.com ,General major Mubaraka Muganga, Eng Diogene Mulindahabi, Eng Benimana Jean Claude,,Rwayitare Ildefonse Advisor n'abandi.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Nyampinga w'u Rwanda Iradukunda Elsa wari waherekeje aba bana yavuze ko impamvu yabimuteye ari ukugira ngo atange umusanzu we mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside afasha abana gusobanukirwa n'amahano yagwiririye u Rwanda kuko igiti kigororwa kikiri gito.

kwibuka 23

Mu rugendo rwo kwibuka

kwibuka 23

kwibuka 23kwibuka 23

Aha bamaze gushyira indabo ku mva baririmbaga indirimbo zo kwibuka

kwibuka 23

Bafashe umwanya wo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

kwibuka 23

kwibuka 23

Urumuri rw'icyizere

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

Amafoto ya bamwe mu bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

Aho bagendaga hose babaga bari kumwe n'umukozi wo ku rwibutso abasobanurira

kwibuka 23

kwibuka 23

kwibuka 23

Aho aba bana bagiye banyuzwa hagiye hari amafoto y'abana bazize Jenoside, amateka yabo n'ibyo bakundaga ndetse n'ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside bakiri abana.

kwibuka 23

Miss Rwanda Iradukunda aganira n'abanyamakuru

kwibuka 23

Ndayisaba Fabrice wateguye iki gikorwa

kwibuka 23

kwibuka 23

Aba bana bakaba batanze impano ku rwibutso

 kwibuka 23

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside, bafashe ifoto y'urwibutso

Tubibutse ko iyi Foundation izwi nka 'Ndayisaba Fabrice Foundation" yatangiye mu mwaka wa 2009, itangira ku bufatanye na Samuel Eto’o Fils wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cameroun ubwo yazaga gukina mu Rwanda mu mwaka wa 2009,gusa nyuma y’aho ubwo bufatanye ntibwaje gukomeza kuko bitari byoroshye kugira ngo babashe kuvugana.

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND