Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukuboza 2015 ku nshuro ya 69 nibwo hatowe nyampinga uhiga abandi mu Bufaransa, ikamba ryegukanywe na Iris Mittenaere ,aryambikwa na Camille Cerf wati usanganywe iri kamba.
Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Lille mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya sa mbiri na mirongo itanu n’itanu(20H55), unyuzwa imbona nkubone(Live/En direct) kuri televiziyo ya TF1. Ahagana ku isaha ya saa sita na cumi n'umunani(00H18) nibwo hatangajwe ko Iris Mittenaere ariwe ubaye Miss France 2016 ,miss Martinique, aba igisonga cya mbere naho miss Tahiti aba igisonga cya kabiri. Miss Provence yabaye igisonga cya 3, Miss Réunion we yegukana umwanya w'igisonga cya 5.
Asanganywe ikamba rya Nord-Pas-de-Calais
Abahataniraga ikabamba binayerekanye mu mwambaro wo kogana
Miss Provence wabaye igisonga cya 3
Uko bakurikiranye ninako barushanyijwe amajwi y'abafana (téléspectateurs) nk'uko ikinyamakuru L'express cyabitangaje mu nyandiko yacyo cyahaye umutwe ugira uti' Miss Nord-Pas-de-Calais élue Miss France 2016 '. Iris yagize amajwi 26% , miss Martinique agira (20%), naho miss Tahitixwabaye igisonga cya 2 abona téléspectateurs . Les Miss Provence yegukanye (17%) naho Miss Réunion abona(16%).
Kanda hano urebe amafoto y'abakobwa 31 bahataniraga ikamba rya Miss France 2016
Camille Cerf yambika Iris ikamba
Byari ibyishimo gusa kuri Iris nyuma yo kubwirwa ko ariwe uhiga abandi bakobwa mu Bufaransa
Iris ureshya na m1,72 yegukanye iri kamba ahize bagenzi be 31 bari hagati y’imyaka 18 na 24 bari bahatanye. Abaye nyampinga w’Ubufaransa mu gihe yari asanzwe yambaye ikamba rya Nord-Pas-de-Calais. Iri kamba rikaba ryagumye muri aka gace kuko n’ubushize Camille Cerf wegukanye Miss France 2015 ariho yakomokaga.
Iris asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri rya Lille akaba afite inzozi zo kuba umuganga ubaga amenyo
(chirurgienne-dentiste) nkuko urubuga Le Parisien rubitangaza mu nkuru rwahaye umutwe ugira uti’ Miss France 2016 : Iris Mittenaere, une étudiante lilloise de 22 ans’. Kuri ubu ageze mu mwaka wa 5 mu ishuri rya Lille mu bijyanye n'ubuvuzi bw'amenyo. Iris yatangaje ko umwaka utaha yiteguye gukomeza amasomo ye. Mubyo akunda harimo Sinema ,kudoda no gukora imyitozo ngororamubiri. Sylvie Tellier ukuriye sosiyeti itegura Miss France yatangaje ko Iris yegukanye igihembo cy’ama Euro 100.000(82.000.000 RFW),azakodesherezwa inzu (appartement )mu Mujyi wa Paris mu gihe kingana n’umwaka wose ndetse agenerwe umushahara utubutse utavuzwe uko ungana na wo akazawuhabwa mu gihe kingana n’umwaka.
Ababurana ari 31, hari ababa bigiza nkana. Abo bari bahatanye bifatanyije na Iris kwishimira ikamba yegukanye
TF1 yatangaje ko mu gihe uyu muhango wabaga ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter(tweets) bugera kuri miliyoni 1,2 ariwo bwahanahanwe n'abari bakurikiye ibi birori. Umwaka ushize ubwo ryabaga, iri rushanwa ryari ryakurikiranywe n'abagera kuri miliyoni 8.6
TANGA IGITECYEREZO