Abantu benshi bari bitabiriye ibirori by’amarushanwa yiswe Miss Ambiance byabereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru gishize, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo babonaga umukobwa wambaye ikanzu yuzuyeho udukingirizo yuriye ku rubyiniro (Podium).
Uyu mukobwa utaratangajwe amazina, bivugwa ko ibi yari yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ko yabashije kugira umwihariko no guhanga udushya mu myambarire, ngo abashe kuba yakwitwara neza mu marushanwa, cyane ko kugaragaza udushya mu myambarire ari kimwe mu byashingirwagaho hatangwa amanota.
Uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame yambaye udukingirizo tuzengurukijwe ku ikanzu ye
N’ubwo uyu mukobwa ari we wabashije gufotorwa, hari n’undi wahise agaragara ku rubyiniro nawe yambaye udukingirizo duhaze nk’imipira yo gukina, ariko umuvurungano w’abantu bari bumiwe bashaka kumufotoza telefone zabo, uza gutuma bidashoboka ko ba gafotozi we bamufotora, asubira mu rwambariro n’ibirori bizamo akaduruvayo.
Ibi byakomeje kutavugwaho rumwe mu bitangazamakuru byinshi byo muri Uganda, abenshi bashimangira ko ibi byakozwe ari urukozasoni kandi bihabanye cyane n’umuco w’iki gihugu, cyane ko byakozwe mu gikorwa gifite aho ahuriye n’umuco.
TANGA IGITECYEREZO