RFL
Kigali

Kampala: Abakobwa bambaye udukingirizo mu birori bya Miss Ambiance ntibavugwaho rumwe

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/09/2015 10:18
7


Abantu benshi bari bitabiriye ibirori by’amarushanwa yiswe Miss Ambiance byabereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru gishize, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo babonaga umukobwa wambaye ikanzu yuzuyeho udukingirizo yuriye ku rubyiniro (Podium).



Uyu mukobwa utaratangajwe amazina, bivugwa ko ibi yari yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ko yabashije kugira umwihariko no guhanga udushya mu myambarire, ngo abashe kuba yakwitwara neza mu marushanwa, cyane ko kugaragaza udushya mu myambarire ari kimwe mu byashingirwagaho hatangwa amanota.

Uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame yambaye udukingirizo tuzengurukijwe ku ikanzu ye

Uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame yambaye udukingirizo tuzengurukijwe ku ikanzu ye

N’ubwo uyu mukobwa ari we wabashije gufotorwa, hari n’undi wahise agaragara ku rubyiniro nawe yambaye udukingirizo duhaze nk’imipira yo gukina, ariko umuvurungano w’abantu bari bumiwe bashaka kumufotoza telefone zabo, uza gutuma bidashoboka ko ba gafotozi we bamufotora, asubira mu rwambariro n’ibirori bizamo akaduruvayo.

Ibi byakomeje kutavugwaho rumwe mu bitangazamakuru byinshi byo muri Uganda, abenshi bashimangira ko ibi byakozwe ari urukozasoni kandi bihabanye cyane n’umuco w’iki gihugu, cyane ko byakozwe mu gikorwa gifite aho ahuriye n’umuco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akiwacu8 years ago
    uhuuu!! birakaze kbs.
  • 8 years ago
    Tuzengurukije kw'ikanzuye? Ikanzu se hariyo yambaye? Ndabona isutiye n'agakabutura ibindi byinshi n'udukingirizo. Uyu zavuyeho peeepepepe, abakobwa baragwira. Mbega iby'ibi bihe we.
  • 8 years ago
    its unique but meaningless.
  • Nkurunziza Edouard8 years ago
    ubu buhugu bwacu bwamaz kwononenara imigenzo yaratakay vyagera mu bakobwa ho bukaba ubugesera.barakwiye kumenya ko tutari za America tkagumya umuco kinyafrica
  • Eric8 years ago
    umwana ni saw kbs ahora yiteguye kajyeyo mfate akihuse
  • louange8 years ago
    not good. biheshe agaciro .
  • 8 years ago
    is not good





Inyarwanda BACKGROUND