RFL
Kigali

Kamemura Ninah yegukanye ikamba rya Nyampinga mu ishuri rya St Philippe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2016 8:35
6


Ishuri rya St Philippe riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya kane ryamaze gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016. Abakobwa batandatu bakaba aribo bahataniraga iri kamba ryegukanywe na Kamemura Ninah.



Iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016 aho abakobwa batandatu aribo bahataniraga kuba nyampinga w’ishuri ryisumbuye rya St Philippe. Umuyobozi w’iki kigo mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda yatangiye amubwira ko ku nshuro ya kane bakoze iki gikorwa babona ari igikorwa kigirira akamaro abana b’abakobwa.

miss st philipeKamemura Ninah niwe wegukanye iri kamba (Aha yifotozanyaga n'inshuti ze zari zishimiye iyi ntsinzi)

Imwe mu nyungu zabyo ni ukumva uburyohe bw’ikigo bigamo, kuruhuka mu mutwe binyuze mu myidagaduro ndetse gutinyuka  kuvugira mu ruhame. Ubuyobozi bw’ikigo bwabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko hari impano abana batsindiye guhagararira iki kigo  bazahabwa n'ubwo zari zikiri ibanga.

miss st philipeNyuma y'ibi birori Nyampinga yafatanye ifoto y'urwibutso n'abari bari muri iki gikorwa

Kamemura Ninah niwe watorewe kuba Nyampinga  mu ishuri ryisumbuye rya St Philippe mu mwaka w’amashuri 2015-2016, igisonga cye cya mbere akaba ari Uwase Kethia Gisele naho igisonga cya kabiri akaba ari Usanase Aiman Naisse. Umukobwa uzi kwifotoza neza kurusha abandi yabaye Umutoni Aime Nailla, Umukobwa wari ukunzwe kurusha abandi aba Ingabire Nailla naho Umukobwa watorewe kuba Nyampinga w’umuco yitwa Umuhoza Vestine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inconnito7 years ago
    Aya Marushanwa yubwiza nayo angeze ahantu...Miss Karuruma,Miss Gatsata,Miss Cyahafi,Ouffffff!
  • tonzi7 years ago
    ewe ubu nge narumiwe
  • 7 years ago
    hahah basigaje Miss Migina, Miss rwezamenyo, Miss giporoso muri make Miss Maraya watwaye abandi abagabo benshi igikombe akagihambwa na Miss Vanessa yunganiwe na Miss Teta
  • Safa7 years ago
    Miss miss miss miss
  • me7 years ago
    haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ntimukansetse rwose. noneho wowe urabihuhuye ngo miss karuruma, miss gatsata.................. ndisekeye
  • 7 years ago
    naho nyine abobayobozi nabo baba barabuze aho bahera batereta ubwo buraya ngo nubunyeshuli,bagategura ibintazi nkibyo,nonese wambwira ko nkuwo muyobozi uvuze ngo bigirira abakobwa akamaro yakavuga kweli, usibye kubagira indaya gusa . ubwose ugirango abobasore bari muba biteguye babuze ako batahana muri utwo tu miss!!!! cg ako bahaye rendez vous ya weekend aha jyewe bintera nisesemeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND