Ishuri rya St Philippe riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya kane ryamaze gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016. Abakobwa batandatu bakaba aribo bahataniraga iri kamba ryegukanywe na Kamemura Ninah.
Iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016 aho abakobwa batandatu aribo bahataniraga kuba nyampinga w’ishuri ryisumbuye rya St Philippe. Umuyobozi w’iki kigo mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda yatangiye amubwira ko ku nshuro ya kane bakoze iki gikorwa babona ari igikorwa kigirira akamaro abana b’abakobwa.
Kamemura Ninah niwe wegukanye iri kamba (Aha yifotozanyaga n'inshuti ze zari zishimiye iyi ntsinzi)
Imwe mu nyungu zabyo ni ukumva uburyohe bw’ikigo bigamo, kuruhuka mu mutwe binyuze mu myidagaduro ndetse gutinyuka kuvugira mu ruhame. Ubuyobozi bw’ikigo bwabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko hari impano abana batsindiye guhagararira iki kigo bazahabwa n'ubwo zari zikiri ibanga.
Nyuma y'ibi birori Nyampinga yafatanye ifoto y'urwibutso n'abari bari muri iki gikorwa
Kamemura Ninah niwe watorewe kuba Nyampinga mu ishuri ryisumbuye rya St Philippe mu mwaka w’amashuri 2015-2016, igisonga cye cya mbere akaba ari Uwase Kethia Gisele naho igisonga cya kabiri akaba ari Usanase Aiman Naisse. Umukobwa uzi kwifotoza neza kurusha abandi yabaye Umutoni Aime Nailla, Umukobwa wari ukunzwe kurusha abandi aba Ingabire Nailla naho Umukobwa watorewe kuba Nyampinga w’umuco yitwa Umuhoza Vestine.
TANGA IGITECYEREZO