RFL
Kigali

Itorero Inganzo Ngari rigiye gukora igitaramo kizibanda ku mateka y’umwami Ruganzu I BWIMBA

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:8/10/2015 8:16
1


Itorero Inganzo Ngari rimenyerewe mu mbyino n’indirimbo gakondo nyarwanda, rigiye gukora ibitaramo bizakinirwamo ubuzima bw’Umwami RUGANZU I BWIMBA bita umutabazi w’Umucengeri.



Iri ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda. Risanzwe rizwiho kugira urusobe rw’imbyino n’injyana gakondo Nyarwanda byerekana umuco wo turere dutandukanye tw’ igihugu.

Itorero Inganzo Ngari ryatangarije inyarwanda.com ko riri mu myiteguro ikomeye y’ibitaramo bibiri kimwe kizabera i  Kigali muri Serena Hotel kuwa 25 Ukwakira 2015 n’ ikindi i Huye muri Kaminuza y’ u Rwanda kuwa 30 Ukwakira 2015.

Inganzo Ngari rivuga ko batekereje gutegura umukino ku mateka ya RUGANZU I BWIMBA nk’umwe mu bami baranzwe no gukunda igihugu by’umurengera, kuko mu nshingano bihaye bajya gushinga iri torero harimo kwigisha amateka no gutoza umuco Nyarwanda.

Umwami Ruganzu Bwimba afite amateka adasanzwe kuko yemeye gutabara bucengeri akanarenga umweko wa nyina witwaga Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi, wamubuzaga kujya gutabara.

Inganzo Ngari

Inganzo

Inganzo

Inganzo

inganzo

Itorero Inganzo Ngari riri mu matorero azwiho ubuhanga mu ndirimbo n'imbyino gakondo

Ruganzu Bwimba

Ibi bitaramo bizibanda ku mwami Ruganzu i Bwimba

Ruganzu Bwimba ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umucengeri. Umutabazi w’umucengeri ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy’amahanga agamije kurinda u Rwanda.

Mu myumvire y’Abanyarwanda bo hambere, ayo maraso ngo yabaga ari nk’ikiguzi cy’intsinzi y’u Rwanda. Abagize Inganzo Ngari bavuga ko abazitabira ibi bitaramo bazavungurirwa byinshi kuri aya mateka ateye amatsiko.

Itorero Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006 ari urubyiruko rwigaga muri za Kaminuza zo mu Rwanda rwihuzaga rugamije gusigasira umuco Nyarwanda. Kuva mu 2006 kugeza ubu, bafatwa nk’Itorero rikomeye kurusha ayandi mu Rwanda rikaba rifite abanyamuryango bagera ku 100.

Iri torero rimaze no kwamamara mu mahanga kuko ryanaserukiye mu bihugu byinshi birimo: Espagne, Afurika y’Epfo, Gabon, Nigeria, Turukiya, Singapuru, U Burusiya n’ahandi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema junior8 years ago
    Nganzo ndabakunda cyane kandi mwarakoze kumbyinira ejo bundi mubukwe bwanjye nanjye nzaza kubashyigikira.





Inyarwanda BACKGROUND