RFL
Kigali

Igicuku kiniha itorero Imena ryerekeje muri Côte d'Ivoire guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2016 13:16
5


Mu gicuku cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2016 ahagana isaa sita z’ijoro nibwo itorero Imena ryahagurutse ku kibuga cy’indege I Kanombe aho ryari ryerekeje muri Côte d'Ivoire mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Massa rizabera mu mujyi mukuru wa wa Côte d'Ivoire i Abidja.



Itsinda rigizwe n’abantu cumi na batanu niryo ryaraye rihagurutse mu Rwanda ryerekeza muri Côte d'Ivoire  aho bagomba gukorera ibitaramo bazatakamo umuco nyarwanda imahanga ndetse no kuwuratira abanyamahanga bakabakundisha u Rwanda. 

Ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege i Kanombe inyarwanda.com yegereye umuyobozi w’itorero Imena tumubaza icyaba kibajyanye muri uru rugendo maze mu magambo ye, Bwana Jabastar umuyobozi w’iri torero adutangariza ko bagiye guhagararira u Rwanda mu kumurika umuco nyakuri w’ u Rwanda mu mahanga ndetse no kuwuratira abanyamahanga.Yagize ati:

Ubu duhagurutse nk’abambasaderi b’umuco nyarwanda, muri ririya serukiramuco tugiye kuratira abanyamahanga umuco wacu kandi tubakundishe u Rwanda, iri ni iserukiramuco rikomeye ku rwego rw’Isi kuko ryitabirwa n’ibihugu hafi ya byose byo ku migabane itandukanye.

Abajijwe ikizere yaha abanyarwanda, Jaba star yagize ati; Bumve  ko duhagarariye u Rwanda kandi turi abanyarwanda kandi dukunda igihugu cyacu ubu  ni igihe cyacu cyo gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu turatira abanyamahanga umuco w’ u Rwanda tukabakundisha u Rwanda.”

Itorero Imena

Bagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga

Ubwo yabazwaga icyagendeweho ngo itorero IMENA abe ariryo ritoranywa kujya guhagararira u Rwanda,  yatangaje ko ntakindi usibye kuba iri torero ari itorero rikora imbyino gakondo kandi z’umwimerere  bakagira umwihariko mu kugira imbyino zo muduce twose tw’igihugu bituma muri iyi minsi bakunzwe n’abatari bake mu banyarwanda.

Andi mafoto y'Itorero Imena ubwo ryerekezaga muri  Côte d'Ivoire

Itorero Imena

Itorero Imena

Itorero ImenaItorero ImenaItorero Imena

Itorero Imena

 

Inkuru & Amafoto-NSENGIYUMVA Emmy

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • david8 years ago
    ikinicyogihe nibagereyonatwe tubarinyuma coulage muruhendo bahiyemo
  • umuhoza8 years ago
    Nibyiza cyane mukomeze murate umuco wigihugu cyacu imena ndabakunda cyane kandi tubari inyuma
  • Nyiramana agnes8 years ago
    Imena nitorero ryiza naribonye kumunsi wururimi kavukire mimukomerezaho
  • NZIGIYIMANA JeanBosco8 years ago
    Tubifurije urugendo rwiza imahanga.
  • Karinvanire n pazz8 years ago
    Itorero imena nitorero ryiza cyane rikwiye guseruka imahanva nirikomeze ritere imbere bazaseruke gitore imihigo irakomeje kdi irakomeye





Inyarwanda BACKGROUND