Mu gicuku cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2016 ahagana isaa sita z’ijoro nibwo itorero Imena ryahagurutse ku kibuga cy’indege I Kanombe aho ryari ryerekeje muri Côte d'Ivoire mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Massa rizabera mu mujyi mukuru wa wa Côte d'Ivoire i Abidja.
Itsinda rigizwe n’abantu cumi na batanu niryo ryaraye rihagurutse mu Rwanda ryerekeza muri Côte d'Ivoire aho bagomba gukorera ibitaramo bazatakamo umuco nyarwanda imahanga ndetse no kuwuratira abanyamahanga bakabakundisha u Rwanda.
Ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege i Kanombe inyarwanda.com yegereye umuyobozi w’itorero Imena tumubaza icyaba kibajyanye muri uru rugendo maze mu magambo ye, Bwana Jabastar umuyobozi w’iri torero adutangariza ko bagiye guhagararira u Rwanda mu kumurika umuco nyakuri w’ u Rwanda mu mahanga ndetse no kuwuratira abanyamahanga.Yagize ati:
Ubu duhagurutse nk’abambasaderi b’umuco nyarwanda, muri ririya serukiramuco tugiye kuratira abanyamahanga umuco wacu kandi tubakundishe u Rwanda, iri ni iserukiramuco rikomeye ku rwego rw’Isi kuko ryitabirwa n’ibihugu hafi ya byose byo ku migabane itandukanye.
Abajijwe ikizere yaha abanyarwanda, Jaba star yagize ati; Bumve ko duhagarariye u Rwanda kandi turi abanyarwanda kandi dukunda igihugu cyacu ubu ni igihe cyacu cyo gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu turatira abanyamahanga umuco w’ u Rwanda tukabakundisha u Rwanda.”
Bagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga
Ubwo yabazwaga icyagendeweho ngo itorero IMENA abe ariryo ritoranywa kujya guhagararira u Rwanda, yatangaje ko ntakindi usibye kuba iri torero ari itorero rikora imbyino gakondo kandi z’umwimerere bakagira umwihariko mu kugira imbyino zo muduce twose tw’igihugu bituma muri iyi minsi bakunzwe n’abatari bake mu banyarwanda.
Andi mafoto y'Itorero Imena ubwo ryerekezaga muri Côte d'Ivoire
Inkuru & Amafoto-NSENGIYUMVA Emmy
TANGA IGITECYEREZO