RFL
Kigali

Isoko ryo gutegura Miss Rwanda 2017 rikomeje kuba agatereranzamba, RALC yamaze kuregwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2016 10:23
1


Nkuko bikubiye mu gitabo cy’isoko ryo gutegura Miss Rwanda 2017, uzegukana iri soko agomba gutangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka ategura iki gikorwa. Ibi rero bikomeje kwibazwaho mu gihe iri soko ibyaryo bikomeje guteza urujijo ndetse kuri ubu ikigo cy’igihugu cy’ururimi n’umuco (RALC ) kikaba cyararezwe.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko ibyiciro byose by’iri soko byari byarangiye icyakora rikaba rihagaritswe by’agateganyo kubera ko uwatsinzwe kuri iri soko (Rwanda inspiration backup) yatanze ikirego muri RPPA asaba kurenganurwa nyuma yo gutsindwa yanajurira akongera agatsindwa, we asanga iki kigo cya leta cyaramukoreye akarengane agatsindwa mu buryo budafututse.

Nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje abashoramari babiri aribo Rwanda Inspiration Backup ndetse na General Logistic Service nizo kompanyi ebyiri zahataniraga isoko ryo gutegura miss Rwanda 2017. Nyuma yo gutanga ibisabwa Rwanda Inspiration Backup yaratsinzwe isoko rihabwa General Logistic Service, icyo gihe Rwanda Inspiration Backup barajuriye, akanama gashinzwe amasoko mu kigo cya RALC kari kateguye iri soko kibamenyesha ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite, isoko riguma kwegukanwa na kompanyi yari yaritsindiye mbere.

Nyuma yuko ubujurire bwa Rwanda Inspiration Backup butemewe n’abateguye isoko muri RALC, iyi kompanyi yahisemo guhita itanga ikirego mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA). Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko iyi kompanyi yareze RALC basaba kurenganurwa ku karengane bagiriwe mu isoko bahataniraga ryo gutegura igikorwa cya Miss Rwanda 2017.

miss rwanda

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2016 uzatsindira isoko agomba gutangira imirimo ye

Akarengane Rwanda Inspiration backup ivuga ko yakorewe ni uko yarushijwe amanota ku isko hagendewe ku ngengo y’imari (Budjet) iyi kompanyi yari yatanze iri hejuru mu gihe uwari gutsinda ari uwari kugerageza gutanga ingengo y’imari iri hasi nkuko inyarwanda.com ibifiteho amakuru.

Rwanda Inspiration Backup yo ivuga ko itumva ukuntu isoko Leta idashyiramo amafaranga yanga ko ryakoresha amafaranga menshi mu gihe umushoramari ariwe uyishakira, ibi rero bihabanye n’ibyo ba nyiri isoko batanze kuko bo bashakaga umushoramari nibyo uzishakira abaterankunga ariko agakoresha ingengo y’imari iringaniye.

Ibyumweru bigiye kurenga bibiri ikirego kigeze muri RPPA aho igomba kwiga kuri iki kirego ndetse igasubiza uwatanze ikirego, hakabona gusubukurwa ibijyanye n’isoko dore ko uwaritsindiye ahita arihabwa iyo uwareze atsinzwe, naho bikaba byakurura urujijo rurimo gusubiza irudubi isoko mu gihe iyi kompanyi yaba itsinze iki kigo cya Leta cyateguye iri soko.

Ubwo Inyarwanda.com yashakaga kumenya icyo abatsindiye iri sokobatangaza, twashatse kuvugana n’umwe mubagize kompanyi ya General Logistic Services atubwira ko nta bintu byinshi yatangaza kuri iri soko cyane ko rikiri gukorwaho gusa atangaza ko bo barindiriye ibizava mu nzego zinyuranye iri soko riri kunyuramo, atangaza kandi ko bizeye bikomeye ubutabera ukuri ndetse n’indangagaciro ubuyobozi bunyuranye bw’u Rwanda bugenderaho.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhh7 years ago
    Huumm niba baratsinzwe se babyemeye? Kabiri kose ra? Cyereka niba ashaka gutanga akantu kugira ngo bamuhe isoko! Dr Jack rero ntajya arya ruswa, ubwo kereka ayitanze ahandi naho muri RALC ntayo bazarya tu!!! Niyemere gutsindwa!





Inyarwanda BACKGROUND