RFL
Kigali

Ishimwe ry’Umunya-Marocco wegukanye ikamba rya Miss Africa Belgium ahigitse abarimo abanyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2018 9:52
2


Umukobwa witwa Liegeois Yasmine Belhaloumi ufite inkomoko mu gihugu cya Marocco yegukanye ikamba rya Miss Africa Belgium ahigitse abarimo abanyarwanda babiri bari bahataniye ikamba.



Gutora Miss Africa Belgium byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize. Yasmine Belhaloumi w’imyaka 21 y’amavuko ni we wegukanye ikamba. Uyu mukobwa asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Kaminuza. Yagaragiwe n’ibisonga bine.

Nyuma yo kwambikwa ikamba, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kumva atangajwe ko ari we wegukanye ikamba mu bakobwa bose bari barihataniye. Yagize ati “Nasazwe n’amarangamutima ntangajwe ko ari njye wegukanye ikamba rya Miss Africa Belgium 2019. Nafashe umwanya wo kugenzura amarangamutima yanjye kuko byari ibyishimo by’ikirenga ndetse natunguwe.”

Yavuze ko yishimiye guhita agirwa Ambasaderi w’ihuriro Safari Des Anges rigamije kwita no gufasha abana bari mu buzima bubi batuye muri Belgium n’ahandi. Ati “Nishimiye byimazeyo guhagararira ihuririro rya Safari Des Anges, ni imirimo nzakora mu mwaka uri imbere. Iri n’ihuriro rifasha abana batishoboye muri Belgium ndetse n’ahandi ku isi. Nizeye ko ubuvugizi bwanjye ndetse n’abandi buzagira impinduka ku Isi yose muri rusange. Ntewe ishema kandi no guhagararira abafatanyabikorwa bose muri iki gihe nzamarana ikamba."

Yavuze ko ashima byimazeyo abategura Miss Africa Belgium batekereje gufasha abatishoboye umunsi ku wundi, avuga ko ari umuryango mwiza yishimiye kubamo. Uyu mukobwa yanavuze kandi ko ashima abandi bakobwa bari bahataniye ikamba mu gihe cyose bamaranye, avuga ko ari byinshi yabigiyeho azifashisha mu buzima bwe.

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

Miss Africa Belgium [Uwa Gatatu uturutse ibumoso cyangwa se iburyo]

Miss Africa Belgium (MAB) yabaye kuba nshuro ya Gatandatu (6), yari ihatanyemo Abanyarwandakazi babiri barimo Kantarama Assia Uwera na Umutesi Ornella bari bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya Miss Africa Belgium 2019.

AMAFOTO:

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing and indoor

Uyu mukobwa wari wambaye nimero 6 yatunguwe atangajwe nka Miss Africa Belgium.

Edition numérique des abonnés

Miss Africa Belgium 2019 na bagenzi be begukanye ibihembo bitandukanye.

Yahise agirwa Ambasaderi w'ihuriro Safari des Anges.


AMAFOTO: Emile Van Doorne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    mbegumukobwa utarimuiza (ubwo mumvugo yicyubahiro nukugirango ntavuga kwari mubi)???? ahubwo suyuwe si nyogokuru
  • 5 years ago
    Hhhhhahh namwe ariko ukuntu mubitsindagira bgo harimo n abanyarwandakazi,uziko maze kubona ko hari abo bishimisha iyo umunyarwandakazi atatowe hahhh yewe yatorwa atatorwa ntacyamuvanaho ubwiza bwe,rwose mujye mwandikaaaaaa ariko namwe ntimwabumuvanaho,ntago ibi ari iby uburanga iyo biba umunyarwandakazi aba yotowe nyine niyo atatorwa ariko ntibimubuza kuba mwiza kubarusha.ubu se uyu urabona hari naho yakwigeza ku munyarwandakazi,wapi wapi rwose,abanyarwandakazi oyeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND