RFL
Kigali

Impinduka ku gitaramo cyo gutoranya abazahagararira ishami rya Rubavu muri Miss UTB (RTUC)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2016 14:15
0


Mu mpera z’iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2016 nibwo mu mujyi wa Rubavu hateganyijwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa ndetse n’abahungu bazahagararira ishami rya Rubavu mu marushanwa y’ubwiza mu ishuri ryahoze ryitwa RTUC ubu ryitwa UTB, iyi tariki ikaba ihindutse mu gihe mbere byari byatngajwe ko bazatora tariki 10 Nyakanga 2016.



Iki gikorwa cyari giteganyijwe tariki 10 Nyakanga 2016 akaba aribwo hagombaga kuba amajonjora yo guhitamo abazahagararira ishami rya Rubavu muri Miss na Mister UTB 2016. Kuri ubu amakuru ahari nkuko tubikesha umuyobozi mukuru wa Mind Africa kompanyi iri gutegura iki gikorwa ni uko byimuriwe tariki ya 9 Nyakanga 2016 kubw’impamvu z’ubuyobozi bw’ishuri.

Muri iri rushanwa hakaba hamaze kwiyandikisha abazarushanwa bose hamwe 28 harimo abahungu 19 n’abakobwa 9. Abo bose bazavamo icumi, ni ukuvuga abahungu batanu n'abakobwa batanu aribo bazajya guhatana ku rwego rwa kaminuza.

miss UTB

Iki gikorwa giteganyijwe tariki ya 9 Nyakanga 2016

Nyuma y’iki gitaramo cyo kujonjora abazahagararira ishami rya Rubavu muri UTB,  hakazaba kandi andi majonjora azabera mu mujyi wa Kigali aho abakobwa ndetse n'abahungu biyandikishije bazakurwamo abahungu batanu n’abakobwa batanu mu gitaramo cyo gutoranya abazahagararira iyi kaminuza mu ishami rya Kigali . nyuma nibamara guhura abahagarariye Rubavu ndetse na Kigali bakazarushanwa hagatorwamo Nyampinga ndetse na Rudasumbwa wa UTB (RTUC 2016).

Aya majonjora agiye kubera mu karere ka Rubavu akazaba tariki 9 Nyakanga 2016 mu nzu mberabyombi y’ishuri rya UTB i Rubavu, muri ibi birori abazabyitabira bakazataramirwa n’abahanzi baturuka muri aka karere ka Rubavu aribo The Same. Umukobwa uzatorerwa kwambara ikamba rya nyampinga wa UTB akazaba  asimbura Elisabeth umaranye ikamba imyaka ine yose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND