RFL
Kigali

Irushanwa ryagombaga kubera mu Rwanda ry'umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afrika ryegukanywe n'uwo muri Guinea

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/09/2017 14:21
0


Muri Gicurasi 2017 mu Rwanda hari hitezwe kubera amarushanwa ya Miss Africa Continent 2017, iri rushanwa ryahuriranye na gahunda nyinshi z’igihugu bituma rishyirwa mu ntangiriro za Nzeri 2017, gusa bitunguranye iri rushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo ryegukanwa n’umunya Guinea.



Iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 ribera muri Afurika y’Epfo aho abakobwa bose bahatanaga bahuriye muri Hotel ya Orion ryegukanwa na Asmaou Diallo ukomoka mu gihugu cya Guinea.

miss africa continentAsmaou Diallo wo muri Guinea ni we wegukanye ikamba

Iri rushanwa byari byavuzwe ko rigomba kubera mu Rwanda ku bufatanye bw’abaritegura n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), icyakora imihindagurikire ya gahunda ndetse no kutabona abafatanyabikorwa, byatumye abasanzwe bategura iri rushanwa barisubiza muri Afurika y’Epfo. Usibye kurijyana muri Afurika y’Epfo ariko nanone twabibutsa ko nta n'umunyarwandakazi waryitabiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND