Kuri uyu 03/03/2014 nibwo Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane n’ibisonga bye basuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi mu mpera z’icyumweru dusoje. N’ubwo ari igikorwa cy’urukundo bakoze, bamwe banenze uburyo aba bakobwa bitwaye, ba nyampinga bo bakemeza ko ababanenga batasonakiwe neza impamvu yabyo.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane aherekejwe n’ibisonga bye Uwase Vanessa Raissa na Akacu Lynca basuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Nkoto igahitana 5 ako kanya barimo n’umukinnyi Rutayisire Guy wakiniraga ikipe ya Kigali Basketball Club.
Uku niko imodoka yari irimo abagenzi biganjemo abakinnyi ba KBC bajyaga gukiranaa yabaye
Abakomereketse bakaba barahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK , abarembye cyane bajyanwa mu bitaro bya Faisal. Uretse gusura abarwayi, ba nyampinga bagiye bafotorwa bari mu byumba binyuranye by’abakomeretse.
Ifoto itavuzweho rumwe ya ba Nyampinga bifotozanyije na Mechak baseka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga
Ifoto yaje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga itishimiwe na bamwe ni iyo aba banyampinga bifotoje bakikije umurwayi baseka, bamwe bakabyita nko gushinyagurira umurwayi urembye.
Mu gushaka kumenya impamvu yabateye kwifotoreza ku murwayi w’indembe , nyamara bo bagaragara nk’aho bishimye, twahamagaye Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane , ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa, tugirana ikiganiro n’igisonga cya mbere Uwase Vanessa Raissa agira icyo abitubwiraho.
Mu kiganiro kirekire twagiranye yabanje kudusobanurira aho igitekerezo cyavuye ndetse anasobanura ko ababifashe nabi batigeze basobanukirwa impamvu bifotoje muri buriya buryo n’icyari kigamijwe.
Uwase Raissa Vanessa , igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015
"Ubundi twari dusanzwe dufite igitekerezo cyo kujya gusura abarwayi , nyuma y’aho impanuka ibereye, twiyemeje kujya gusura abakomeretse ariko tunaboneraho gusura abarwayi muri rusange. Ni igitekeezo twagize tukigeza kubajyanama bacu nabo baracyemeza."
Avuga ku ifoto yakomeje gukwirakwizwa , Raissa yagize“Iriya foto ni umurwayi ubwe watwisabiye ko twayifotozanya na we,turabimwemerera gusa tumubaza ubwoko bw’ifoto akeneye ko twifotoza, adusobanurira ko akeneye ko tumufasha gukora igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kumubaga kuko biri kubasaba atari make. Yakomeje atubwira ko ntakundi abantu bashobora kumukorera fundraising (gukusanya inkunga)batabimenye. Kuko twe dukurikirwa n’abantu benshi , yatubwiye ko aribwo byakwihuta bityo n’abamufasha bakaba baba benshi” Aya ni amagambo ya Vanessa Raissa.
Kanda hano usome uko igikorwa cyo gufasha abakomerekeye muri iyi mpanuka kiri kugenda
Raissa akomeza avuga ko bamwemereye ifoto bakayifata, gusa bamubwira ko nibayishyira ku mbuga nkoranyamabaga, bari busobanure ko ariwe wabibisabiye ko bakwifotozanya, hanyuma bagasobanura n’impamvu yayo.
Icyo avuga kukuba barayifotoje baseka nyamara umurwayi amerewe nabi
Raissa yagize ati” Natwe ku ifoto twari twagerageje kudaseka , gusa umuryango we hamwe n’abandi bari aho batubwira ko nabo baba bagerageza kumusekera kugira ngo bamugarurire icyizer. , N’ubusanzwe kujya imbere y’umurwayi ukamwereka akababaro, ukamwereka ko bikomeye, uba umuca intege kurushaho. Nyuma yo kwifotoza duseka , abo mu muryango we baradushimiye cyane ndetse kugeza n’ubu bari kutubwira ko byamugaruriye icyizere, aracyishimye kubera imyifatire twamweretse kandi natwe ubwacu dushyize mu gaciro ugiye gusura umurwayi umwereka ko ubabaye cyane, bimwereka ko ibintu byarangiye. “
Yongeyeho ati” iriya foto yari iyo kumugarurira icyizere ko azakira vuba cyane, ko tugiye kumukorera ubuvugizi n’amafaranga akaboneka kandi agasohoka mu bitaro vuba.”
Basuye abarwayi batandukanye
Icyo avuga kukuba hari ababifashe nk’igikorwa cy’agashinyaguro
Uwase Raissa Vanessa ati “Ntabwo wabuza abantu kuvuga . Ntawe utera ibuye ku giti kitarimo inyoni , ababishimye nibo benshi kuruta ababifashe nabi kandi niba hari n’uwabigaye, muby’ukuri ni uko atazi impamvu twabikoze, nicyo twabikoreye n’inyungu zabyo . “
Yunzemo ati”Ikigaragara cyo iriya foto ni umuntu wayifashe ayishyira(posting)kuri facebook ntiyashyiraho amagambo twari twashyizeho , ahubwo ashaka kubikora mu buryo buri negatif(budahuye n’ukuri). Ikindi nibaza ko hagize n’undi ubigiraho ikibazo yabaza famille(umuryango) w’umurwayi.
“Umuryango we abaye ariwo ubigaye numva aribyo byaba aricyo kibazo kuruta uko uwo hanze yabigaya. Ubuzima bwa Mechak na we ubwe niwe ufite agaciro, yabigaye natwe twakwigaya. Yabishimye ari na we wabitwisabiye ntabwo ibyo abantu bavuga byaduca intege cyangwa ngo bidutere ikibazo. “
Aho bageze ubuvugizi bwo kuvugira abakomerekeye mu mpanuka yo ku Kamonyi
Raissa yakomeje agir ati “Twebwe tugerageza gukoresha uburyo dufite kugira ngo tubone abaterankunga batanga iyo nkunga ikenewe. Turateganya gukora ibikorwa bitandukanye harimo n’ibitaramo , izina ryabyo rikaba ari ukugira ngo dufatanye kugarura mu buzima Mechack. Nubwo ari ibintu bitahita bikorwa ako kanya, twebwe turi kugerageza mu bushobozi bwacu kugira ngo byihute .”
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO