RFL
Kigali

Icyumweru kirirenze nta mukobwa n'umwe mu begukanye ikamba rya Miss Rwanda ubarizwa ku butaka bw'u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2018 12:29
4


Mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko buri mwaka hatorwa Nyampinga uhiga abandi uburanga ubwenge n'umuco uyu akambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, icyakora benshi mu bagiye bambikwa aya makamba byagiye bibafungurira amarembo yo kwerekeza hanze y'u Rwanda muri gahunda zimwe cyangwa izindi zatumye bagenda.



Muri iyi nkuru twifuje gusangiza abanyarwanda ko kugeza magingo aya nta mukobwa n'umwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda uri kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda, aha ku ikubitiro twahera mu mwaka wa 2009 ahatowe Bahati Grace gusa uyu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ari kubarizwa muri iyi minsi. Uyu yaje gukurikirwa na Miss Aurore Kayibanda watowe mu mwaka wa 2012, uyu nyuma yaje kwerekeza muri Amerika aho yagiye agiye kwiga none ubu ninaho atuye dore ko mu minsi ishize yanahakoreye ubukwe ari naho ari kubarizwa magingo aya.

Nyuma ya Aurore Kayibanda hatowe Miss Akiwacu Colombe wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2014 icyakora nyuma y'igihe yari arimaranye uyu mukobwa yaje kubona amahirwe ajya kwiga mu gihugu cy'Ubufaransa arinaho atuye kugeza ubu ndetse arinaho ari kubarizwa. Nyuma ya Colombe hatowe Miss Kundwa Doriane wambitswe iri kamba rya Nyampinga w'u Rwanda nawe aza kubona amahirwe ajya kwiga mu gihugu cya Canada aho yiga ndetse anatuye muri iyi minsi ari naho ari kubarizwa.

Miss RwandaMiss Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bari kubarizwa muri Amerika aho bahuriye na Miss Bahati Grace 

Nyuma ya Doriane wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2015, mu mwaka wa 2016 iri kamba rya Nyampinga w'u Rwanda ryambitswe Mutesi Jolly, uyu ubusanzwe uba mu Rwanda mu minsi ishize yaje kwerekeza muri Kenya aho yabwiye Inyarwanda.com ko hari gahunda ze bwite agiyemo  n'ubwo atigeze avuga ko azatindayo cyangwa atazagaruka ariko magingo aya ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mukobwa ntabwo yari ari mu gihugu.

Miss Iradukunda Elsa niwe waje kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017. Uyu mukobwa mu minsi ishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yajyanye na Miss Iradukunda Liliane wamusimbuye muri uyu mwaka, uyu ukiri Nyampinga w'u Rwanda we yari yatumiwe mu birori byo kumurika imideri muri Amerika icyakora aza kujyana na mugenzi we ngo we Iradukunda Elsa  wari ufite gahunda n'ubusanzwe zo kujya muri Amerika n'ubwo icyamujyanyeyo n'ubu kitaramenyekana.

Miss Jolly MutesiMiss Jolly Mutesi nawe uri muri bake bambaye ikamba ukiba mu Rwanda kuri ubu amerewe neza hakurya iyo ku mazi

Ibi bivuze ko iminsi itari mike yirenze mu Rwanda nta mukobwa n'umwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda uhabarizwa dore ko bose babarizwa hanze y'u Rwanda muri gahunda zimwe cyangwa izindi, icyakora kugeza ubu ukomeje gutera abantu kwibaza ni Iradukunda Elsa dore ko hari n'abatangiye gutekereza ko yaba yaragiye aka wa mugani wo guca uwa mperezayo cyane ko kugenda kwe kwatunguranye ndetse hakaba nta n'igitangazwa gifatika cy'ibyo yagiye gukora uretse gutembera ibi bidatandukanye n'ibyabandi bagiye bagenda mu byamamare byo mu Rwanda bagendaga gutya bikarangira batagarutse.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    KUNDWA DORIANE miss wibihe byose
  • dsp5 years ago
    ni ba miss Diaspora, babahaye ligne yo kwigira hanze ngo ni ba miss rwanda, aba ahandi baba iwabo bagafasha iwabo bagahagararira iwabo, ariko bo bahita bikura
  • Dany 5 years ago
    Nibagende simisoro yacu tuba twarabashoyeho c...
  • Gatera5 years ago
    Miss Rwanda byabaye ticket yo kujya mu mahanga no kwiyandarika.Nyamara Nyampinga bisobanura "umukobwa ntangarugero".Uwigeze kuba Miss Rwanda witwa Bahati,yabyaye ikinyendaro muli Amerika.Naho Miss Rwanda witwa Akiwacu Lacolombe,ubu ni Mannequin (fashion model) muli France.Mujya mumubona yanitse amabere n'ibibero,kugirango arate imideli.





Inyarwanda BACKGROUND