RFL
Kigali

Hari abagore n’abakobwa bahamagarira abagabo kubafata ku ngufu – Ese bakwiye kuririrwa?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/11/2015 15:28
16


Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukambara utujipo tugufi cyangwa se duhenuye, menya ko niyo waba utanabigambiriye, ariko bitewe n’imiterere y’igitsinagabo ushobora kwisanga mu mazi abira, aho ushobora gushiduka wafashwe ku ngufu ugasambanywa n’umugabo utazi aho ateye aturuka kubera gusazwa n’imiterere y’umubiri wawe abonye ako kanya.



“ Niba uri gutembera(kugenda) wambaye utujipo tugufi tugaragaza amatako, menya ko uba uhamagarira abagabo ku kurangarira, hanyuma ukajya guteza impaka mu gihe uzaba wafashwe ku ngufu? Ntabwo bikwiye kuko ikosa riba ari iryawe!”, Aya ni amwe mu magambo akomeye twashingiyeho dukora iyi nkuru aherutse gutangazwa na Grace Mugabe umugore wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbambwe.

Mugabe

Grace Mugabe w'imyaka 50 y'amavuko binacyekwa ko ariwe uzasimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida

Ubwo yari mu nama y’ishyaka rye rya ZANU kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, Grace Mugabe yagarutse cyane ku bakobwa bo mu gihugu cye n’abanyafurikakazi muri rusange bambara utujipo tugufi, abifata nko guta umuco abanenga yivuye inyuma ndetse ashimangira ko badakwiye kuririrwa mu gihe baba bafashwe ku ngufu kuko aribo ba nyirabayazana baba bikururiye ibibazo.

“ Kwambara imyambaro nk’iyacu ya kinyafurika, cyangwa imyenda nk’amapantalo arekuye, atabegereye. Ubu bwoko bw'imyambaro(ihenuye) ni ikimenyetso cyo kwangirika kw'imyitwarire y'abantu mu gihugu cyacu.” – Grace Mugabe

Grace

Mu gihe uyu mugore wa Perezida Robert Mugabe, atanga inama yo kwambara imyenda ya kinyafurika cyangwa amapantalo arekuye nk’umuti w’igisubizo cyo kwirinda gufatwa ku ngufu, nyuma yo gutangaza ibi ntabwo yemeranyije na benshi ku mbuga nkoranyambuga, bavuze ko yahubutse mu gushimangira ko impamvu zo gufatwa ku ngufu kenshi zifite aho zihuriye n’imyambarire y’iki gihe iranga abakobwa n’abagore bamwe na bamwe.

Nk’uko tubikesha Dailymail, uwitwa Arther Chatora ku mbuga nkoranyambaga yibajije agira ati " Ndibaza ni he yakuye(Grace Mugabe) ibimenyetso bifatika kugirango yemeze ibi ?". Undi yagize ati " Bayobozi mutubabarire, gufata ku ngufu ni ikindi kibazo."

Ese wowe ushyigikiye igitekezo cy'uyu mubyeyi wo muri Zimbambwe ubona ko iterambere mu myambarire riri mu bituma gufatwa ku ngufu byiyongera cyangwa usanga hari indi mpamvu ikomeye ishobora gutuma umubare w'abakobwa n'abagore bafatwa ku ngufu wiyongera ubutitsa ku mugabane w'Afrika?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro gertrude8 years ago
    Kwambara utujipo tugufi bishobora gutuma abagore cg abakobwa Bafatwa kungufu kuberako bituma abagabo bagira emotion
  • Mimi8 years ago
    Oya nawe munyamakuru wabyitiranyije . Ntabwo ari iterambere mu myambarire ahubwo ni mu kwambara ubusa(mu kutambara) . None se umuntu aragira atya akambara ijipo ifite centimetero 20 yakunama ikariso ikagusuhuza nawe ngo iki? abantu ntibihangana kimwe nyine hari uw'igisare uhita ufata ku ngufu nta bindi bindi
  • sisi8 years ago
    Ariko abantu muzaba injiji mugeze ryari ? Kuki ntari numva imyambarire y'abagabo ngo ishobora gutuma abagore babafata ku ngufu ? Njye ndi umuhungu ariko nzi neza ko utanyemereye ntakwiriye kumukoraho, ndeyse no kumurebareba. Mureke abakobwa bambare uko bashatse. Niyo yaba akuri imbere yambaye; igihe atarakwemerera ntukwiriye kumukoraho. Mujye mugabanya gukangamiza igitsina gore.
  • nobody 8 years ago
    there is no excuse to validate a rape. even if the girl was walking around butt naked, Men should be respectful as rape is another way of taking someone's life. they should bear in mind that this could happen to their sister;, mother, cousin, daughter etc... To say that wearing revealing clothes is an invitation to rape is pure ignorence. I am not saying that it's good to wear short clothes and I personally dislike it, but everyone deserve a choice to what they feel comfortable in
  • h8 years ago
    nabo baba bashaka gufatwa ku ngufu sha rwose
  • Kaneza8 years ago
    narinziko mu Rda twateye imbere nkuko bahora babiririmba, ariko noneho ndumiwe! Ariko urinda yafata kungufu aba yabuze ukimuhera ubuntu? Ko mbona bisigaye byiyandaza! Uzumva rwose byamuyobeye azaze nkimuhe 0788574546.
  • riri8 years ago
    Abagabo birirwa bambaye ubusa hejuru bisanzuye. n'iyo bambaye sous vêtement ntawe ukopfora none ngo abakobwa bambara amajipo magufi bisobanuye ko bakeneye ubafata ku ngufu? mwisuzume. Buri muntu niwe umenya ikimuhaye amahoro. abambara izigera kubirenge babyishimiye nibareke n'abishimira kwambara izigera ku mukondo bazambare. Nta burenganzira bw'ikiremwamuntu aba ari kubangamira. (violating) #BURI_WESE_AMENYE_IBYE.
  • C8 years ago
    GRACE MUGABE NI INTWARI PE! (NGO ITERAMBERE??? REKA DA! IMBERE NI HEHE??? AHUBWO NI ITERA-NYUMA). BASHIKI BACU DUKUNDA MUBIMENYE MWESE, KURATA UBUSA NTA BWENGE BURIMO!!!!
  • Keza Christella 8 years ago
    Ariko ntimugakabye: Murashaka kuvuga ko abagabo batagira ubwenge donc bayoborwa n'ubugufi cg uburebure bwa jupe abakobwa/gore bambaye? Ese mutekereza ko abana ba 3ans, abakecuru ba 60-70ans bafatwa ku ngufu ni ibiki biba byateye abahungu emotions? Twibukiranye ko caractere emotionnel iri plus developpe ku bagore. Niba ariko bimeze rero la nature humaine yarahindutse. Ndatekereza ko uyu mugore wa Mugabe yatekereje hafi ndetse akanahubuka mu kuvuga. Ex: Abagore n'abakobwa babaye violees muri jenoside yakorewe abatutsi bari bambaye impenure? Abana n'abagore bafatwa ku ngufu muri sud kivu baba bambaye impenure? Ese uyu mubyeyi yakoze ubushakashatsi koko? Anyway ntakundi niko abibona ariko siko kuri.
  • K8 years ago
    AKABAZO K'AMATSIKO; KUKI ABAKOBWA CYANGWA ABAGORE BICURUZA (INDAYA) BAKUNDA KWAMBARA IYO MYENDA (migufi, ibonerana, ibafashe, isatuye,...) ????????? AHUBWO UMUDAMU WA H.E. MUGABE ARATINYUTSE ARARIKOCOYE PE!
  • Mark8 years ago
    Ongeraho no muri genocide yakorewe abahutu
  • amazing8 years ago
    biteye kwibaza kweri aho kugirango mushakire ubwisanzure ?muri sous jipe mwagiye mwambara ubusa bikarangira ?ndababwizukuri wambaye ubusa uko waba usakose ntanuwakwegera pe !!!! naho kuza kworosora abagabo ngo murebe niba ari ibiremba sinzi kabisa ?ngewe nubundi nemeza ko abakobwa bambara kuriya bagira uburanga buteye inkeke abagabo kuburyo usanga babuze imyobo yokwihishamo pe?
  • amazing8 years ago
    yego rata kaneza ineza uyita hano ejo ukayisanga imbere mbwira nze unyikandire tu! naho abamatiku bashakire ahandi bajya gutikura induru yabyacitse 0782460554
  • chantal iradukunda8 years ago
    bjr vraiment abantu batanga comment kuri madame mugabe ibyo yavuze ni ukuri ese umuntu agenda yerekana i bibero aba ashaka iki,usibye ko umugabo nawe uba inshuti nuriya muntu wambaye ubusa nawe aba adafite kwiyubaha umwigeme mwiza nuhisha umubiri we abantu bakawifuza naho ubu bavuga ko aribyo bigezweho .Please isi ntireke kubashuka ba sister agapfundikiye gatera amatsiko naho ibirangaye abantu bose barebayo.
  • Maya8 years ago
    Njye nibaza iki kibazo muri afrika ibyo byogufatana Ku kingufu biba muri Afrika Nko mu burayi twambara ibyo dushatse Ndetse na bigufi kuburyo bukabije Ariko ntawe bitera ikibazo cyanga ngo Abitindeho ngo afatwe ku ngufu Ahubwo mbona afurika ikifitemo Ubunyamanswa bwo kwanga Ibimera kuko natwe turi nkibiremwa Tugomba guhumeka nkuko ibyatsi bihumeka Ukambara bigufi cgbirebire Bifa kuba biguhumetsa neza Ubundi ugashima imana yadushyize muri nature Nta kuryana nkinyamanswa Umuntu izuba ririnde rimutwika ngo ni kugirango Batamufata birababaje Abashinzwe umutekano bajye barinda abo Bakobwa ntibabafate pe birababaje kubyumva Ntaburenganzira bafite bwo gufata umuntu Ngo yambaye bigufi
  • Kayitesi8 years ago
    Yarengereye gufata ku ngufu ni icyaha kibi iyica rubozo si ibyo kubyinirirwa rero ,abagabo bakwiye kumenya ko niba umukobwa atakubwiye Yego ubwo ni hoya birababaje ko mu commentaire ubyumva ari umwe,ubwo rero nihagera kubaka ingo zanyu ugasanga barihereje ntawe basabye muzihangane isi iduha ibyo twifuza,





Inyarwanda BACKGROUND