Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukambara utujipo tugufi cyangwa se duhenuye, menya ko niyo waba utanabigambiriye, ariko bitewe n’imiterere y’igitsinagabo ushobora kwisanga mu mazi abira, aho ushobora gushiduka wafashwe ku ngufu ugasambanywa n’umugabo utazi aho ateye aturuka kubera gusazwa n’imiterere y’umubiri wawe abonye ako kanya.
“ Niba uri gutembera(kugenda) wambaye utujipo tugufi tugaragaza amatako, menya ko uba uhamagarira abagabo ku kurangarira, hanyuma ukajya guteza impaka mu gihe uzaba wafashwe ku ngufu? Ntabwo bikwiye kuko ikosa riba ari iryawe!”, Aya ni amwe mu magambo akomeye twashingiyeho dukora iyi nkuru aherutse gutangazwa na Grace Mugabe umugore wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbambwe.
Grace Mugabe w'imyaka 50 y'amavuko binacyekwa ko ariwe uzasimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida
Ubwo yari mu nama y’ishyaka rye rya ZANU kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, Grace Mugabe yagarutse cyane ku bakobwa bo mu gihugu cye n’abanyafurikakazi muri rusange bambara utujipo tugufi, abifata nko guta umuco abanenga yivuye inyuma ndetse ashimangira ko badakwiye kuririrwa mu gihe baba bafashwe ku ngufu kuko aribo ba nyirabayazana baba bikururiye ibibazo.
“ Kwambara imyambaro nk’iyacu ya kinyafurika, cyangwa imyenda nk’amapantalo arekuye, atabegereye. Ubu bwoko bw'imyambaro(ihenuye) ni ikimenyetso cyo kwangirika kw'imyitwarire y'abantu mu gihugu cyacu.” – Grace Mugabe
Mu gihe uyu mugore wa Perezida Robert Mugabe, atanga inama yo kwambara imyenda ya kinyafurika cyangwa amapantalo arekuye nk’umuti w’igisubizo cyo kwirinda gufatwa ku ngufu, nyuma yo gutangaza ibi ntabwo yemeranyije na benshi ku mbuga nkoranyambuga, bavuze ko yahubutse mu gushimangira ko impamvu zo gufatwa ku ngufu kenshi zifite aho zihuriye n’imyambarire y’iki gihe iranga abakobwa n’abagore bamwe na bamwe.
Nk’uko tubikesha Dailymail, uwitwa Arther Chatora ku mbuga nkoranyambaga yibajije agira ati " Ndibaza ni he yakuye(Grace Mugabe) ibimenyetso bifatika kugirango yemeze ibi ?". Undi yagize ati " Bayobozi mutubabarire, gufata ku ngufu ni ikindi kibazo."
Ese wowe ushyigikiye igitekezo cy'uyu mubyeyi wo muri Zimbambwe ubona ko iterambere mu myambarire riri mu bituma gufatwa ku ngufu byiyongera cyangwa usanga hari indi mpamvu ikomeye ishobora gutuma umubare w'abakobwa n'abagore bafatwa ku ngufu wiyongera ubutitsa ku mugabane w'Afrika?
TANGA IGITECYEREZO