Ibi birori byo gutanga ibihembo Red Carpet Fashion Awards 2015 ku banyamideri beza n’ababambika biherutse kubera kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama kuwa 21 Ugushyingo 2015, byaranzwe n’ubwitabire ndetse no kwishimira cyane abanyamideri berekanye udushya twinshi.
Iki gikorwa cyo gutanga ibihembo ku banyamideri beza n’ababambika “Red Carpet Fashion Awards” gitegurwa na The 250 Events. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko byagenze mu mafoto ndetse n’abatsindiye ibyo bihembo.
Muri uyu mwaka wa 2015, Red Carpet Fashion Awards yatwawe n’aba bakurikira: Benitha Muteteri yabaye Best Model of the year, Ahmed Mugare aba Best male model of the year, Noble Nziza aba Best designer of the year naho Tony Fashion Agency ihabwa igihembo cya Best Fashion Agency mu gihe Best Popular model “umunyamideri ukunzwe na rubanda” yabaye Manzi Slay Ryan, umunyamiderikazi ukunzwe na rubanda akaba Uwase Tina.
Manzi Slay Ryan umunyamideri wakunzwe na rubanda
Uwo muhango wabereye hano
REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZEm KURI UWO MUNSI
Abasore n'inkumi babanje kwerekana imideri nyuma hatangazwa uhiga abandi
Habayeho no kwidagadura mu mbyino zitandukanye
Amafoto y'abandi batwaye ibihembo muri Red Carpet Fashion Awards 2015, reba hano hepfo amafoto
Ibi birori byaritabiriwe cyane, reba amafoto ya bamwe mu babyitabiriye
Amafoto; Michel Lunanga
TANGA IGITECYEREZO