RFL
Kigali

Abakobwa begukanye amakamba ya Miss Heritage muri Miss Rwanda bambariye gushyigikira Rwanda Culturel Fashion Show

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/09/2018 18:03
0


Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) ni igikorwa cyo kwerekana imideli yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu. Yatangiye muri 2013 ifite intego yo guteza imbere abahanzi bakora imideli ndetse n’abanyamideli bayerekana. Ku nshuro ya gatandatu iki gikorwa kigiye kongera kuba.



Bitandukanye n'uko byahoze kuri ubu abakobwa bose bagiye begukana amakamba ya ba Nyampinga baberanye n'umuco muri Miss Rwanda (Miss Heritage) bambariye gushyigikira ibi birori bijyanye no kumurika imideri yiganjemo iyo mu myaka yatambutse cyangwa se nanone yakunzwe mu banyarwanda bo ha mbere.

Iki gikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show 2018, giteganijwe kuzaba kuri uyu wa Gatandatu,  tariki ya 8 Nzeli, kikazabera kuri Kigali Cultural Village (Camp Kigali), guhera saa 18:00 kugeza saa 22:00. Kwinjira bikazaba ari 10,000 RWF kuri buri muntu. Mu myanya y'icyubahiro bikazaba ari 25,000 RWF ugahabwa ikirahure cya wine.

Miss HertageAbegukanye amakamba ya Miss Heritage bambariye gutera ingabo mu bitugu iki gikorwa

Mu bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo harimo umuhanzi Jule Sentore ndetse hazagaragaramo abakobwa bose bafite ikamba rya Miss Heritage mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2014 kugeza 2018. Iki gikorwa kuva cyatangira muri 2013 gifite intego yo guteza imbere umuco Nyarwanda ujyanye n’imyambarire ndetse no guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda ndetse no kuzamura abahanzi berekana imideli (Models).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND