Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) ryo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ku nshuro ya mbere rigiye gutora Nyampinga uhiga abandi mu buranga. Kuri iyi nshuro abakobwa batandatu akaba ari bo bitabiriye iri rushanwa.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Tuyishime Prisca umwe mu itsinda riri gutegura iki gikorwa,akaba ari na we wazanye icyo gitekerezo, abakobwa 6 bitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza ni: Igiraneza Ndekwe Poulette, Nicole Muragijimana, Muhorakeye Abisha, Bayizere Diana, Assuma Uwase Ketia na Mutangana Ynes.
Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ukwakira 2016 nibwo Nyampinga wa ETMR (Miss ETMR 2016) azamenyekana mu muhango uzatangira isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abazitabira iki gikorwa, bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo; Julius Chita, Ishimwe Jean Luc, Omar Shakul na Gabiro The Guitar.
REBA AMAFOTO Y'ABAKOBWA 6 BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS ETMR;
Uyu yitwa Mutangana Ynes
Assuma Uwase Ketia
Bayizere Diana
Muhorakeye Abisha
Nicole Muragijimana
Igiraneza Ndekwe Poulette
Tuyishime Prisca wagize igitekerezo cyo gutora Nyampinga w'ishuri rya ETMR
TANGA IGITECYEREZO