RFL
Kigali

Urubyiruko rukomeje kugaragaza udushya mu kwihangira imirimo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/12/2017 17:12
0


Abanyarwanda muri rusange bakomeje kurushaho kugaragaza impano zitandukanye ariko by’umwihariko urubyiruko rurarushaho kugenda ruhanga udushya mu mpano n’ubumenyi byabo ndetse bakanabiherebwa ibihembo bitandukanye.



Umusore witwa Clement Muhirwa uherutse gutsindira igihembo mu marushanwa ya Smart Services Awards 2017 mu cyiciro cya Best Mobile Application ni umwe mu rubyiruko rwazanye udushya mu Rwanda. We avuga ko yakoze application ya UPLUS mu rwego rwo kurushaho korohereza abantu mu guhererekanya amafaranga mu buryo bworoshye, bwihuta kandi bwizewe.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com tukamubaza akamaro k’iyi application ye, Clement yagize ati “Iyi application yafasha abantu gukusanya amafaranga bitewe n’igikorwa runaka nko mu bukwe cyangwa ibindi aho umuntu yemera intwererano ariko akagorwa n’uburyo bwo kuyitanga bitewe n’aho ari. Yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, iyo ushyize application ya UPLUS muri telefone yawe uciye muri Google PlayStore ukayidownloadinga umurongo wose waba ukoresha maze amafaranga yawe akagera aho ushaka kuyageza ndetse bakakwereka n’ubutumwa bwemeza neza ibyo wakoze.”

UPLUS

Clement washinze Uplus yishimye gutsindira iki gihembo muri SSA 2017

Clement kandi yabwiye Inyarwanda.com ko uretse ibyo kohererezanya amafaranga, nk’umunyarwanda yashatse kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta, yaba mu kwihangira imirimo, guhanga udushya tw’iwacu (Made In Rwanda) ndetse no gufasha muri gahunda yo kwirinda kugendana amafaranga no kuyanyuza mu ntoki z’abantu benshi izwi nka Cashless. 

Yagize ati:Abantu bihurije hamwe mu bintu birimo amafaranga nk’ibimina n’ibindi, twabashyiriyeho uburyo bwa Digital Saving kuko uburyo ibimina byari bisanzwe bikoramo usanga bihura n’ibibazo by’umutekano muke w’amafaranga yabo kuko akenshi aca mu ntoki z’abantu benshi batandukanye ndetse ntago bijyanye n’icyerekezo n’iterambere by’igihugu. UPLUS ifasha abantu bafite ibimina ndetse ikanashyigikira gahunda ya Cashless yo kurinda abanyarwanda kugendana amafaranga.” Ubundi UPLUS ni izina riva kuri You Plus Me=Wealth 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND