RFL
Kigali

Umuturage wa Rulindo atsindiye inzu ya 6 muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/12/2014 20:52
5


Aimable Nshizirungu, umwe mu bakozi ba Rutongo Mines muri Rulindo, Masoro niwe wegukanye inzu ya 6 muri Ni ikirengaa ya Airtel.



Uyu musore w’imyaka 30, yatangaje n’ibyishimo byinshi ati “Gutsindira ino nzu ni umugisha kuko nabanaga n’ababyeyi kandi ntago nari kuzigera mbona miliyoni 20 zose zo kugura inzu. Nejejwe no kuba ubu ngiye kuba mu nzu yanjye. Ndashimira Airtel ndetse ndashishikariza buri wese gukoresha Airtel, nabo amahirwe yabasekera.

Inzu 6 zose zamaze gutangwa, hasigaye 2. Ibi byatumye poromosi yo ishyuha cyane!

airtel

Nshizirungu Aimable imbere y'inzu ye nshya yatsindiye

Uhagarariye Airtel yatangaje “Hasigaye inzu 2 zo gutsindira, ndetse n’uburyo abantu bari kwitabira gukoresha umurongo wacu wa Airtel birashimishije. Umurongo wacu waragutse cyane, ugera mu bice byinshi by’u Rwanda. Turashishikariza abantu benshi gukomeza kugana umurongo wacu ndetse n’izindi serivisi zacu zitandukanye kugirango nabo bagire amahirwe yo gutsinda. Intego yacu ni ugushimisha abakiliya bacu.”

Abakiliya bahita binjira muri ino poromosiyo binyuze mu buryo 4 gusa, aho bahita bagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi cyangwa inzu buri cyumweru (Inzu ziherereye muri Kinyinya, Kigali). Icyo basabwa gusa ni ukugura ikarita yo guhamagara buri munsi cyangwa kugura ipaki (pack) ya interineti kuri *456*8# cyangwa kugura ipaki (pack) yo guhamagara, uhamagara  MAMO kuri 141 cyangwa gukoreshe

Airtel Money kuri *182#.

airtel

Aha niho Nshizirungu yabanaga n'ababyeyi be

Inzu ya mbere yatsindiwe na Noeline Mbabazi wari utuye I Kanombe, akorera ikigo cya IPRC,  Iya kabiri yegukanywe na Renatha Uberewe wari atuye Kimisagara, akora akazi k’ubuseriveri. Iya gatatu yatsindiwe na Alain Aima Ingenzi wari atuye I Gicumbi, akora akazi k’ubusekirite. Umunyamahirwe wa kane ni Shoza Nyinawumuntu ufite imyaka 20, wiga Groupe Scolaire Matimbawari atuye Nyagatare. Inzu ya 5 yatsindiwe na Valentine Bugingo wiga mu mwaka wa kane  muri ULK.  Hiyongereyeho Nshizirungu wegukanye inzu ya 6.

Ubu tugeze mu minsi mikuru, Airtel Rwanda irizeza abakiliya bayo ibyiza byinshi  bitandukanye!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mumurenzi9 years ago
    nibyiza cyane natwe bitujyereho
  • Uwineza francine9 years ago
    Imana niyo gushimirwa twese twishimye
  • Marie Louise Mukangoga9 years ago
    Airtel ni Ikirenga koko murarenze nanjye I wish I could win a house gusa nanjye sinicaye ndimo ndagerageza amahirwe wenda muri 2 zisigaye harimo iyanjye!Mbifurije noheli nziza numwaka mushya muhire!
  • Cox9 years ago
    Ehehehehhhhh mutubwire ahubwo ukuntu umuntu abigenza mfite sim ya airtel arko sinjya nyikoresha cyane ubwo byakunda raaa???
  • ishimwe mugambira parfait9 years ago
    ijyitekerezo cyanjye ndagira inama abantu bose ko bitazabakanga cyangwa ngo bibatere ubgoba cyangwa ishyari ahubgo umutimutima muwugumishe kuri airtel kuko bino bitarabaho nakera kose twarayikundaga njyewe numuryango wanjye ntituzijyera dutandukana na airtel





Inyarwanda BACKGROUND