RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu ntangiriro z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/03/2017 8:20
0


Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 13 z’uku kwezi kwa Werurwe,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu ntangiriro z'iki cyumweru.



Nk’uko tubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha mu ntangiriro z'iki Cyumweru kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Welcome Forex Bureau ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro 1 barigura 850 Frw bakarigurisha 900Frw.

Dahabshil Forex Bureau La bonne adresse, tubasura twasanze idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw,Euro 1 barigura 870Frw bakarigurisha 900Frw. Tuzamurane Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya M.Peace Plazza idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro barigura 860Frw bakarigurisha 900 Frw,La Lune Forex Bureau ikorera ahahoze iposita idorali bararigura 837frw,bakarigurisha 900frw, Euro bararigura 875frw bakarigurisha 890frw.

cash

Uko ivunjisha rihagaze kuri Line Forex Bureau

cash

Kuri Tuzamurane Forex Bureau ni gutya ibiciro byabo bihagaze

cash

Ibiciro bya Welcome Forex Bureau

DAHABSHIIL

Ibiciro ku biro by'ivunjisha bya DAHABSHIIL

Muri Banki nkuru y'igihugu (BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 816,4994 rikagurishwa 832,8277 naho Euro rimwe riragura 871,3681 rikagurishwa 888,7937.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND