RFL
Kigali

Romeobuy igisubizo kubantu batumiza ibicuruzwa bitandukanye mugihugu cy'Ubushinwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/05/2014 19:22
4


Mugihe abanyarwanda benshi bakomeje kujya batumiza ibintu mumahanga harimo n’iguhugu cy’Ubushinwa,umunyarwanda Romeo yafashe iyambere mukuba umuhuza w’abashaka ibintu binyuranye muri iki gihugu binyuze muri kompanyi ye romeobuy



Ibi akaba yarabitecyereje nyuma yo kubonako abanyarwanda bagifite imbogamizi zo kugura ibikoresho bitandukanye hifashishijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga (e-payment)

Romeobuy ni ikompanyi ikorera mu bushinwa(China)ikaba yaratangiye muri 2011,itangijwe na Romeo itangirira mu Rwanda ,ikaba ari company ifasha abantu bashaka kujya muri iki gihugu cy’Ubushinwa  mubintu bitandukanye.Muri ibyo twavuga nk’igihe  bagiye  gushaka ibikoresho bitandukanye aho babafasha  kubibona  no kubakorera ubusemuzi ku buntu.

Sibyo gusa kuko Romeo bagurisha ibikoresho bitandukanye biba binagaragara kurubuga rwabo  rwa interineti  rwitwa www.romeobuy.com birimo:(ibikoresho by’ubwubatsi,ibikoresho byo munzu ,ibikoresho byo munganda,ibikoresho bitandukanye byo mu mashuli,ibikoresho byo mu bitaro,ibikoresho by’ubutabire( produits chimiques ),imodoka zitandukanye,imashini zimesa ,imashini  z’ubwubatsi,ibitambaro byo kudoda n’imashini zidoda.

Usibye ibijyanye n’ubucuruzi,Romeobuy ifasha cyane abantu bashaka  kujya kwivuriza mugihugu cy’Ubushinwa  kubafasha kubabonera ibitaro ndetse no kubakurikirana kugeza batashye,bafasha kandi   abanyeshuli bashaka kujya kwiga mu Bushinwa.   

 Bimwe mubikoresho biba binagaragaraho ibiciro ubisanga kurubuga rwabo rwa www.romeobuy.com      mugihe utabonye icyo ushaka ku rubuga,cyangwa mugihe ufite ikindi wumva bagushakira,urabandikira kuri romeobuy4@gmail.com  cyangwa ugahamagara  kuri +25085405058 cyangwa +8613503085315kandi  ibyo byose bikorwa nta kiguzi .

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Naguzeho intebe zomubishinwa ni sawa kabisa babikugezaho
  • 9 years ago
    Bakomereze aho
  • Jean Marie 9 years ago
    iyo company ni sawa kabisa,kaguzeyo camera mukomereze aho
  • Claire9 years ago
    Ndumva barize umushinga neza .Bihangiye imirimo





Inyarwanda BACKGROUND