RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije ibikorwa by'urukundo ifasha HVP Gatagara n'inkunga ya miliyoni eshatu z'Amanyarwanda

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:4/06/2013 9:33
0




Ubusanzwe buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena sosiyete ya MTN igena iminsi 21 yo kwegera no kugaragariza urukondo bamwe mu banyarwanda cyane cyane abakeneye ubufasha kurusha abandi,aho babashyikiriza inkunga zitandukanye zigamije kubateza imbere no gukomeza kuberecyeza mu cyerekezo cy’iterambere rirambye bagendeye ku nsanganyamatsiko baba bihaye.

Ibi ni bimwe mu byo babazaniye birimo impapuro zibafasha mu kwandika

Muri uyu mwaka iyi gahunda izita cyane ku burezi ikaba yatangiriye ku kigo gicumbikira ndetse kigaha uburezi abana babana n’ubumuga bwo kutabona bagera kuri 211 biga mu mashuri abanza na yisumbuye cya H.V.P Gatagara i Rwamagana aho babashyikirije  inkunga y’impapuro bifashisha mu masomo yabo ya buri munsi ndetse n’ikigega cy’amazi.

Iki ni ikigega cy'amazi MTN Rwanda yegeneye iki kigo

Ubwo batangizaga iyi gahunda muri iki kigo, Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN Mary Asiimwe  wari uherecyejwe na bamwe mu bakozi mu kigo cya MTN.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’umuyobozi mukuru w’ikigo cya HVP Gatagara,abakozi ba MTN batambagijwe muri bimwe mu byumba by’amashuri aba bana bigiramo babasha kuganira n’abana banabagaragariza zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu myigire yabo nubwo bitababuza gutsinda neza nk’abandi bana.

Abakozi ba MTN Rwanda bagerageza kwiyumvisha uburyo abatabona bahangayika

Mu ijambo umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN yagejeje kuri aba bana yabasabye kwihanganira imbogamizi zitandukanye bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane ubugendanye n’imyigire abizeze ko MTN izabahora hafi.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo Jean Pierre Nteziryayo yashimiye byimazeyo MTN ku bw’inkunga yageneye iki kigo anabasaba gukomeza kugirana ubufatanye naho umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe ubukungu nawe yashimiye MTN ku bw’ibikorwa by’ingirakamaro byunganira leta ikomeje kugenda ikora hirya no hino mu gihugu.

Uretse kuba basuye abana biga H.V.P Gatagara babazaniye inkunga banafashe umwanya wo gusabana aho abakozi ba MTN bakinnye n’abana biga muri iki kigo umukino wa Goal ball ukinwa n’abafite n’ubumuga bwo kutabona naho ababona bagapfukwa agatambaro mu maso, uyu mukino ukaba warangiye H.V.P Gatagara itsinze MTN ibitego 5-2.

Basabanye mu mukino wa Goalball maze MTN itsindwa 5 kuri 2

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND