RFL
Kigali

MTN Rwanda yasoje gahunda yayo y'iminsi 21 ya Y'ello Care

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:22/06/2013 11:28
0




Ku ishuri rya G.S Rwanyanza riherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo niho hasorejwe iyi gahunda yari imaze iminsi 21, ahari hari umuyobozi mukuru wa MTN, Khaled Mikkawi n’abandi bayobozi bari baturutse mu bigo n’imishinga yafatanije na MTN muri ibi bikorwa nka L3 isanzwe iterwa inkunga na USAID.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi

Kimwe no mu bindi bigo byose bagiye banyuramo,aha naho abakozi ba MTN bakaba bashyikirije iki kigo ibikoresho bitandukanye birimo intebe zicabwamo n’abamtu, icyuma cyabigenewe abana biga mu mashuri y’incuke bidagaduriramo ndetse banagira uruhare mu kuvugurura amwe mu mashuri ashaje.

Iyi gahunda muri rusange yarangiye MTN Rwanda ifatanije n’umushinga wo guteza imbere gusoma no kubara (L3) babashije kugera mu bigo 90 byo mu turere twa Gasabo, Rulindo, Karongi, Bugesera na Huye aho banyuze batanga imfashanyigisho zitandukanye  zigezweho ku rwego rw’isi mu kwigisha abana inyajwi harimo n’ibikoresho bisohora amajwi.

MTN kandi yatanze creshes 10 mu bigo icumi by’incuke bizajya bifasha abana mu dukino , batanze ibigega by’amazi mu bigo bigera muri bitanu by’amashuri abanza na y’isumbuye, batanze intebe 500 zo kwicaraho ,bavugurura amawe mu mashuri yahuye n’ibibazo byibiza byimvura mu bigo icumi ndetse banatanga imfashanyigisho mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona cya HVP Gatagara.

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa MTN, Khaled Mikkawi yagarutse ku mpamvu bahisemo kwita cyane ku burezi muri uyu mwaka aho yashimangiye ko uburezi bwiza ari isoko y’iterambere rirambye.

Ati “Uburezi bwiza ni inkingi y’iterambere, ni nayo mpamvu muri iki gihe MTN yashyize ingufu mu gufasha abana b’u Rwanda tubunganira mu kurushaho kubaha ibyangombwa by’uburezi byibanze kugira ngo babashe gukurikirana neza inyigisho.”

Igikorwa cya 21 days of Y’ello care ni ku nshuro ya 7 gitegurwa na sosiyete ya MTN aho buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena  abakozi ba MTN Rwanda bafatanya na bagenzi babo hirya no hino muri Afrika bagakunja amashati bakitabira ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuhanzi Mani Martin nawe yari yitabiriye iki gikorwa

Uncle Austin nawe ntiyahatanzwe


Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND