Ku munsi w’ejo sosiyeti y’itumanaho mu Rwanda, MTN yatangije ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura factures z’amazi hakoreshejwe Mobile Money.
Uyu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, aho MTN Rwanda na WASAC bishyize hamwe bakanozanya uburyo ibi byajya bikorwamo.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James yavuze ko kwishyura amazi hakoreshejwe telefoni zigendanwa bifasha abaturage cyane ndetse anashimira abagize iki gitekerezo.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante we yagize ati “ Ikoreshwa rya MTN Mobile Money ku bakiriya bacu ni ingenzi cyane kuko bibafasha gukoresha neza igihe cyabo kandi bizanabafasha kudatinda kwishyura, imirongo batondaga bajya kwishyura n’ibindi nk’ibyo. Abaturage nibakoresha ubu buryo bizatuma bahorana amakuru y’uko bishyura amazi bityo bajye banishyura ku gihe.”
Kugira ngo wishyure amazi ukoresheje ubu buryo ukurikiza ibi bikurikira
Kanda *182#
Jya ahanditse “Pay Bill”
Ujye ahanditse “Water”
Andikamo nimero ya konteri(compteur) yawe
Shyiramo umubare w’ibanga
Haza amakuru yose ya konteri yawe
Emeza ko ayo makuru ariyo
Shyiramo umubare w’amafaranga wishyura
Ongera ushyiremo umubare w’ibanga ngo wemeze ubwishyu
Uhita ubona ubutumwa bwemeza ko wishyuye
Ubu buryo MTN yabushyizeho mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo kwishyura amazi, bukaba bwiyongera ku kandi kamaro kanini MTN Mobile Money yagiriraga abanyarwanda.
Asante yongeyeho ati “Kugeza ubu abafatabuguzi bacu bakoresha Mobile Money bagera kuri miliyoni 2. Icyifuzo cyacu ni ukwizera neza ko abakiliya bacu babona serivisi nziza kandi ku gihe.”
MTN Mobile Money irizewe, ikoreshwa mu buryo bworoshye kandi igenda igaragariza abayikoresha icyizere.
TANGA IGITECYEREZO