Ni mu gihe habarurwa 30% za sim card zitarabarurwa mu gihe italiki ntarengwa yo kuba iki gikorwa cyarangiye ari 31 Nyakanga aricyo cyatumye ubuyobozi bwa MTN bwongera ingufu muri iyi gahunda kugirango iyi taliki izagere sim card zose zarangiye.
Muri iki gitondo mu mujyi wa Kigali amakipe ageze ku munani y’abakozi ba MTN niyo yari yigabanyije mu bice bitandukanye by’umujyi harimo mu mujyi rwa gati mu nzu z’ubucuruzi, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimironko ndetse no mu ntara iyi gahunda ikaba yakozwe.
Nk’uko twabitangarijwe n’abayobozi ba MTN bari bahagarariye iki gikorwa mu mujyi rwagati iyi gahunda yatangijwe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ikaba ikomeza kugeza ubwo nta sim card n’imwe izasigara mu gihugu itabarujwe.
Aho bagusanze hose utarandikisha Sim Card yawe abakozi ba MTN barabigufashamo
Kubaruza sim card bifitiye inyugu abaturage aho bituma sim card igira umutekano uhagije ndetse no mu gihe telefone yawe yibwe biroroshye cyane kuba wayibona , ikindi ubu buryo bugufasha mu kubika, kohereza cyangwa kohererezwa amafaranga hifashishijwe umurongo ugendanwa wa MTN.
Selamani Nizeyimana.
TANGA IGITECYEREZO