RFL
Kigali

Magasin Solution Sports, igisubizo ku bakora siporo

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2012 0:00
2




Magasin Solution Sports ni ryo duka rya mbere rifite ibicuruzwa binyuranye bijyanye na siporo kandi rikaba rigurisha ku mafaranga make mu rwego rwo guteza imbere imikino mu Rwanda.

Hadji Masumbuku

Hadji Masumbuku, umuyobozi mukuru wa Magasin Solution Sports.

Hashize imyaka itandatu iduka Magasin Solution Sports rifunguye imiryango. Mu nshingano n’icyerekezo iri duka ryihaye, harimo guteza imbere imikino mu byiciro byose, gushishikariza abanyarwanda gukora siporo bityo barusheho kugira ubuzima buzira umuze nkuko umuyobozi mukuru waryo Hadji Masumbuku yabisobanuye.

HADJI

Muri iri duka haboneka ibikoresho binyuranye bya siporo, imyambaro, ibikombe bitangwa mu mikino inyuranye...

hadji

Ibi byose muri Magasin Solution Sports birahaboneka kandi ku giciro utasanga ahandi.

Mu kiganiro na Hadji Masumbuko, yadutangarije ko iduka rye rifite gahunda ihamye yo kugeza ku banyarwanda ibikoresho bya siporo  nk’inkweto zigezweho, imyambaro ya siporo, imipira yo gukina n’ibindi byinshi. Ibi bikoresho byose bikaba biboneka ku biciro biri hasi kugira ngo abakiriya bose babashe kugura ibyo bifuza.

HADJI

Muri Magasin Solution Sports, abakiriya bakiranwa urugwiro.

Hadji Masumbuku yagize ati: “Iri duka ryacu rikora neza kandi icyo duteje imbere ni siporo mu banyarwanda. Hashize imyaka itandatu kandi dukorana neza n’abatugana, ibyo ducuruza byose biri ku biciro biri hasi cyane.”

HADJI

Izi nkweto zicuruzwa na Magasin Solution Sports.

Imwe mu myambaro y’amakipe yo mu Rwanda ivanwa i Burayi na Magasin Solution Sports bitewe n’ibyo buri kipe yifuza. Igikoresho cyose kijyanye na siporo wagisanga mu iduka Magasin Solutions Sports kandi ku giciro kiri hasi cyane nkuko umuyobozi waryo Hadji Masumbuku yabitangaje.

HADJI

Ibi bikombe Magasin Solution Sports ibigurisha ku giciro cyo hasi cyane.

hadji

hadji

HADJI

Hadji yemeza ko bafite gahunda yo guteza imbere Siporo mu Rwanda.

HADJI

Ngiyo Magasin Solution Sports, iherereye ku Muhima hepfo gato ya SOFARU HOUSE.

Magasin Solution Sports iherereye ku Muhima ,ku muhanda umanuka Nyabugogo uva mu mujyi  ruguru gato y’icyicaro gikuru cya Tigo Rwanda.

Murungi Sabin na Robert N.Musafiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jmv5 years ago
    Niba bishoboka Mwaduhaye nimero umuntu ya hamagaraho bano Bantu bo muri magasin solution sport.thx.
  • amzadjuma30@gmail.com2 years ago
    Mwaduhaye number zanyu?





Inyarwanda BACKGROUND