U Rwanda ruzakira inama yateguwe na World Economic Forum yiga ku bukungu bwa Afurika, izaba ibaye ku nshuro ya 26. Impamvu yatumye u Rwanda rugirirwa icyo kizere ngo ni umuvuduko rugaragaza mu kwiyubaka nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi.
Abateguye iyi nama bavuga ko u Rwanda rugaragaza umuvuduko mu iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga ari nabyo WEF yifuza guteza imbere muri Afurika yose. Inama zabanje zabereye mu bihugu bikomeye mu by’ubukungu muri Afurika, Nijeriya muri 2014 na Afurika y’Epfo muri 2015.
Ngo u Rwanda kandi rwateje imbere uburenganzira bw’umugore runamuha ubushbozi bwo kwiteza imbere ngo ndetse uburyo ubukungu buzamuka umunsi ku wundi birashimishije. Tugenekereje mu Kinyarwanda, iyi nama izaba yiga uburyo bwo guhuza ubukungu bwa afurika bukabyazwa umusaruro binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho (Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation)
Iyi nama izaba ihuriwemo abayobozi batandukanye ku isi yaba abo mu nzego za leta cyangwa mu bucuruzi na sosiyete sivile baganira ku buryo bwo guteza imbere ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.
Source: The East African
TANGA IGITECYEREZO