RFL
Kigali

Honestus yashinze urubuga ruzajya rubagezaho amakuru atandukanye muri Afrika y'Uburasirazuba

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2012 0:00
0




Honestus A .yashinze urubuga rwitwa www.eabusiness.net ruzajya rubagezaho amakuru anyuranye mu bukungu na business muri Africa y’uburasirazuba.

Ni nyuma y’igihe akorana na kompanyi  ya  Kalaos Media Design  ndetse akaba yarabonye  ishimwe ry’umukozi witwaye neza mu mwaka wa 2011.

Uyu musore yamaze gushyira ahagarara urubuga rwitwa East African Business (www.eabusiness.net) aho muzajya mubasha kubona  amakuru ya Bizinesi, amasoko, akazi ,amashuri meza, Banki kuri Interineti, amakuru y’imyidagaduro, Sport, kwamamaza ….

Uru rubuga ruri gukora mu rurimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda. Bimwe mu byo ruzabagezaho ni:

 1.Internet Banking

2.ATM:ubu ni uburyo bugezwe ho bwo gukoresha icyuma ukoresheje agakarita ukabona amafaranga.

3.Mobile banking : ubu ni uburyo ugendana na account yawe uyikontorora  kuri telephone.

4.E-filling :ni uburyo ushobora kwishyura imisoro wifashishije interineti ntiwirirwe utonda kuri RRA.

5.Mobile Money

6. Ukwamamaza  ….

Sura urubuga www.eabusiness.net ubone amakuru anyuranye.

Honestus yasobanuye kandi icyamuteye gushing uru rubuga.  Ati: “Ikindi cyanteye gukora iyi business ni abantu bajya mu mahanga bakananirwa n’ibyo kurya byaho bahasanze  nyamara muri ako gace hari abateka kimwe n’iwabo cyangwa se ari n’abiwabo.”

“Urugero abanyarwanda bajya Uganda ntibakunze gushobora ibiryo bya Restorants zaho gutyo bakirirwa bashaka restorants  zabanyarwanda baba Uganda. Hano muzasobanurirwa neza ,munamenye igikorwa runaka  aho giherere ndetse mutange ibitekerezo .”

Mu minsi iri imbere uyu musore arateganya gushyira hanze ikinyamakuru cyandika ku makuru yo muri aka karere k’Afrika y’uburasirazuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND