RFL
Kigali

Cogebanque ikomeje umugambi wayo wo gushyigikira amarushanwa ya Miss Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/01/2014 9:10
0


Banki yubucuruzi ya Cogebanque, imwe muzikomeje kugenda zigaragara mu bikorwa byo gushyigikira imyidagaduro ndetse kuri ubu ikaba iri mubaterankunga bimena mu irushanwa rya Nyampinga wu Rwanda 2014 iremeza ko ntakabuza izashyigikira iri rushanwa kugeza rigeza ku musozo waryo.



Tubibutse ko kuwa Gatandatu ushize tariki ya 25 Mutarama 2014, iri rushanwa ryari rigeze mu ntara y’Amajyepfo aho hamenyekanye abakobwa bazahagararira iyi ntara mu mihango yabereye muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Mu majonjora y’ibanze muri iri rushanwa yabereye mu ntara zose zigize igihugu Cogebanque ikaba itarahwemye gushyigikira iki gikorwa kugirango kirusheho kugenda neza ndetse mu gihe iri rushanwa mu byumweru bibiri biri imbere rizaba rigeze i Kigali nabwo Cogebanque izaba ihabaye kugeza ku munsi nyirizina u Rwanda ruzamenyera nyampinga warwo w’umwaka wa 2014.

Ifoto y'urwibutso ya ba nyampinga hamwe n'abakozi ba Cogebanque umwe mu baterankunga b'imena

Ifoto y'urwibutso ya ba nyampinga bazahagararira intara y'amajyepfo hamwe n'abakozi ba Cogebanque umwe mu baterankunga b'imena

Tubamenyeshe  ko uramutse ugize ikibazo kuri serivise za Cogebanque  ushobora guhamagara ku murongo wa telefone 5050, muri serivise za Cogebanque utasanga ahandi hakaba harimo serivise yo kohereza no kwakira amafaranga ajya cyangwa aturutse hanze y’u Rwanda hakoreshejwe uburyo butandukanye, kubikuza ku mashini (ATM)za Cogebanque amasaha 24 kuri 24 iminsi yose aho waba uri hose, hari kandi n’uburyo bwitwa E-tax/e-payment igufasha kwishyura imisoro ukoresheje ikoranabuhanga.

abakozi ba Cogebank

Abakozi ba Cogebank baba bakurikiranye iki gikorwa aho kigenda kibera mu bice bitandukanye by'igihugu

Mu zindi serivise usanga muri Cogebanque harimo WEB-Banking(Banking @ home) aho umukiliya areba konti yifashishije mudasobwa, hamwe n’uburyo bwa Mobile banking aho umukiliya agera kuri serivise za banki yifashishije telefone igendanwa harimo inyandiko zihinnye zerekana imiterere ya Konti muri Cogebanque, kugura umuriro w’amashanyarazi muri EWSA no gusaba agatabo ka sheik, OP cyangwa Resi.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND