RFL
Kigali

Abacuruzi n' abikorera ku giti cyabo b’abanyarwanda basuye igihugu cya turukiya

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:10/06/2014 14:28
0


Urugaga rw’abikorera mu mugi wa Kigali (PSF/kigali) ku bufatanye na SUSA TOURS LTD ikorera mu Rwanda izwi mu gutegura ingendo mpuzamahanga n’abakozi babizobereyemo, bateguye urugendo shuri rw’ abacuruzi n’abikorera ku giti cyabo rwamaze iminsi umunani.



Bavuye i Kigali tariki 27 Gicurasi 2014 berekeza mu gihugu cya Turukiya mu rwego rwo  gusura inganda zitandukanye, ubuhinzi bwa kijyambere  no guhura n’abacuruzi bakomeye bafite amoko atandukanye y’ ibicuruzwa mpuzamahanga bikoreshwa cyane muri aka karere.

tt

Intego nkuru y’uru rugendo yari ukureba, nk’ abanyarwanda uburyo habyazwa umusaruro ibyiza bitandukanye iki gihugu cya Turkiya cyaba gifite, no kwigira ku ntambwe bateye ishimishije mu bucuruzi, guhura n’ abacuruzi batandukanye bo  muri Turukiya, kubaka umubano uhoraho nabo  no gusura inganda n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

ttt

Uru rugendo rwarimo abacuruzi 11 b’ abanyarwanda bari mu bucuruzi butandukanye: ubucuruzi bw’ibyuma, ubuhinzi bw’ibihumyo, uruganda rw’ ibikoresho bya plastic, ubucuruzi bw’ ibyo kurya, ubucuruzi bw’ibinyobwa, ibikoresho by’amashanyarazi n’ ibijyanye n’ imiti (Pharmaceutical products)

Umuyobozi mukuru w’ urugaga rw’abikorera mu mugi wa Kigali (chairman of PSF/Kigali) NIYONSENGA Ildephonse wari uyoboye iri tsinda, yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza n’ abashoramari biteguye gukorana n’abacuruzi batandukanye bo muri Turukiya, aya akaba ari amwe mu magambo yabwiye uyoboye inganda mu  mugi wa Antaliya (umugi ukora ku Nyanja ya mediterane)

rr

Ati: “turi itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari biteguye gukorana n’inganda zanyu tujyana ibicuruzwa byanyu mu Rwanda ariko namwe tubakangurira gushora imari mu Rwanda, hamwe n’ubuyobozi bwiza mu gihugu cyacu no kuba turi mu bihugu biza ku isonga mu korohereza abashoramari gushora imari mu Rwanda; turi hano ngo dukorane namwe” uko ni ko yakomeje avuga.

Umuyobozi mukuru w’inganda muri Antaliya ati: ni byiza kubakana uyu mubano namwe, akomeza ashyigikira ikifuzo cya Mr. Ildephonse avuga ko ari byiza kuzana abacuruzi b’abanyaturukiya mu Rwanda.

Banasuye uruganda rw’ibyuma rwo muri Antaliya, uruganda rw’ ibyumba bikonjesha bizwi ku izina rya chambre froide.

Uruganda rw’ibikoresho bya plastic, uruganda rukomeye rw’imyenda. aho babashije no gukorerwa imurika ridasanzwe tumenyereye nka fashion show bakaba baranahuye n’ukuriye Marketing muri INDUSTRIAL ZONE iri mu mugi wa Istanbul, ako akaba ari ko gace kiganje mo inganda nyinshi mu gihugu cya Turukiya, basura n’ ubucuruzi bw’imiti muri Antaliya.

Aba bacuruzi b’abanyarwanda bakaba barahawe amateka y’umugi wa Istanbul batemberezwa ku nkengero za Bosphorus (umuyoboro uhuza inyanja y’umukara n’inyanja ya Marmara) ahari ikiraro  gitandukanya umugi wa Istanbul igice kimwe cy’uburayi n’ikindi cya Asia.

Mr. Martial Mercy uyoboye SUSA Tours LTD yavuze ko: ku bufatanye na PSF, iyi gahunda izahoraho n’abandi bacuruzi, abikorera n’ abashoramari bakabasha kwitabira, cyane ko SUSA Tours LTD ifite imikoranire myiza yihariye n’abaturage b’abashoramari bo muri Turukiya mu rwego rw’ ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND