Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza riri mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri, yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho gusambanya ku gahato umwana w’ umukobwa w’imyaka 15 wamukoreraga iwe mu rugo.
Ubwo yerekwaga abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, uyu mugabo yanze kugira icyo atangaza gusa akavuga ko azagira icyo avuga mu rubanza. Uyu mugabo w’imyaka 34, kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe polisi ikomeje iperereza.
Nk’uko Sup. Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali yabitangaje, uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko uwo mwana bivugwa ko yasambanije ku ngufu abibwiriye umuturanyi nyuma nawe akaza kubimenyesha Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.
Sup Mbabazi yanenze icyo gikorwa avuga ko bigayitse kandi ko bitumvikana ukuntu umuntu w’umurezi ndetse wari ukwiye kuba urugero atinyuka gukora bene kiriya cyaha.
Nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda akomeza abivuga, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali arasaba abanyarwanda kujya bihutira gutabaza Polisi bakoresheje imirongo yayo ya telefoni itishyurwa ya 3512 na 112, igihe hari amakuru bafite kuwaba acyekwaho gukora ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha.
Ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’ umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100,000 kugeza ku 500,000.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO