RFL
Kigali

Umunyarwenya Mbata agiye kujyanwa mu rukiko kubwo gushyira Niyitegeka Gratien ku mpapuro zamamaza igitaramo bataravuganye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/04/2015 12:00
1


Niyitegeka Gratien,uzwi nka Ngiga ahangayikishijwe n’abantu bateguye igitaramo cy’urwenya bakamushyira mu bazasusurutsa abazakitabira nyamara batarigeze bavugana, ibintu kuri we yemeza ko bimuteranya n’abantu bafitanye kontaro bityo akaba agiye kwitabaza ubutabera.



Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 18 Mata  2015 kuri Bambino  Hotel hateganyijwe igitaramo kizahuza abanyarwenya banyuranye cyateguwe n’umunyarwenya Mbata ukorera kuri Yego TV. Iki gitaramo kizaba kiri mu rwego rwo gusezera ku banyeshuri barangije ibiruhuko.

Nkuko bigaragara mu mashusho yamamaza iki gitaramo, hagaragaramo Niyitegeka Gratien(Ngiga) ariko akemeza ko abantu bagiteguye nta numwe bigeze bavugana haba imbona nkubone, kuri telefoni cyangwa se ngo amwoherereze ubutumwa bugufi(SMS).

Niyitegeka Gratien ubwo yegukanaga igihembo cy'umugikinnyi wa filime z'uruhererekane witwaye neza muri Rwanda Movie awards 2015

Niyitegeka Gratiena avuga ko nubwo kumushyira mu mashusho yamamaza bamuhemukiye, ikosa rikomeye bakoze ari ugukoresha amazina afitiye kontaro(contract) , akoresha ari uko abanjye kubisabira uburenganzira. Yagir ati” Njyewe iby’icyo gitaramo sinari mbizi, nabibonye bihita kuri Yego TV ndetse uyu munsi mbibona no kuri youtube. Babikoze tutavuganye, bakoresha izina Sekaganada kandi sinemerewe kurikoresha ntabisabiye uburenganzira Charles  nyiri uguhimba a filimi Zirara zishya ndetse bakongera no gukoresha ifoto yo muri filimi Seburikoko kandi nabyo ntemewere kubikora kereka mpawe uburenganzira na ba nyirayo.”

Reba hano amashusho yamamaza igitaramo cyateguwe na Mbata

Mbata

Umunyarwenya Mbata ukora ibiganiro bisekeje bica kuri Yego TV

Twashatse kumenya icyo Mbata wateguye iki gitaramo abivugaho , atubwira ko bajya gutangira kwamamaza,yari yatumye kuri Niyitegeka Gratien mugenzi we w’umunyarwenya Maganya nawe uzaba ari muri iki gitaramo baravugana gusa ntibumvikana ku bigendanye n’amafaranga bagombaga kumuha. Ati” Nohereje Maganya ngo bavugane, hanyuma atwemerera kuzadufasha ariko tukamugenera ishimwe gusa amafaranga niyo twari tutarumvikanaho , dutangira kwamamaza .”

Ku kibazo cy’uko bamamaje igitaramo nyamara Niyitegeka batararangiza kuvugana, Mbata avuga ko bumvaga ko ibyo aribyo byose atazabagora yongeraho ko hari n’abandi bavuganye ariko batashyize ku mpapuro n’amashusho yamamaza harimo n’itsinda rya Urban Boys.

Twamubajije icyo ashingiraho yemeza ko Maganya koko yavuganye na Gratien, Mbata asubiza ko abizi neza ko bavuganye gusa ko nta nyandiko cyangwa ikindi kimenyetso kindi afite cyerekana ko bamumenyesheje uretse ibyo yabwiye n’uwo yatumye(Maganya).

Maganya

Maganya(wambaye ubusa)niwe bivugwa ko yavuganye na Niyitegeka Gratien(Ngiga)

Ntitwahagarariye aho twongeye kubaza Niyitegeka Gratien kuby’uko yaba yaravuganye na Maganya, arirahira avuga ko batigeze babonana ndetse ko niba batangiye kumubeshyera bazakizwa n’ubutabera.

Ngiga

Niyitegeka Gratien muri filime Seburikoko

Niyitegeka ati” Uwo Maganya twahuriye hehe? Maze iminsi ndi mu ifatwa ry’amashusho ya filimi ndi gukina, ubwo se niba twarahuye ko mfite TIN indanga, bakweretse aho twasinye amasezerano yo gukorana?Iyo bakoze nka biriya, abantu dufitanye kontaro babona ko mbaca inyuma nkajya gukora ibiraka kuruhande kandi binyuranyije n’ibyo twemeranyijwe.Niba batangiye kuzana kumbeshyera ngiye kwitabaza amategeko , hubahirizwe ubutabera kuko biriya ni ukunteranya n’abakoresha banjye.”

Ikindi Niyitegeka Gratien avuga ko kumushyira ku mpapuro zamamaza nyamara atazitabira igitaramo bimwicira izina aho abafana be bakijyamo batamubona bakamufata nk’umuhemu nyamara atariko biri. Ati” Urabona mfite abafana, bashobora kuzajya mu gitaramo baziko nzaba mpari ntibambone, bigasa nko kubanyangisha nyamara amakosa atari ayanjye ahubwo ari aya’abateguye igitaramo batamenyesheje.”

Ngiga

Gratien(wambaye umupira w'umuhondo) ari kumwe n'abakinnyi bakinana muri Seburikoko

Niyitegeka Gratien ni umuhanzi akaba umusizi ndetse n’umwanditsi . Ni umwe mubahanzi bakomeye mu Rwanda mu bijyanye n’imivugo,ikinamico,sinema no gukina ibintu bisekeje. Kuri ubu akaba agaragara mu mafilimi anyuranye aca ku mateleviziyo atandukanye, Inshuti_Friends inyura kuri TV 10 ndetse na Seburikoko inyuzwa kuri RTV buri wambere na buri wa kane saa kumi n’ebyeri na mirongoine n’itanu(18h45’).

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • birababaje9 years ago
    ese ubu maganya na kanyombya nta tegeko riri mu rwanda ryabahana. ndebera abantu babagabo!





Inyarwanda BACKGROUND