Umukunzi w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Désiré Mbonabucya wabaye igihe kirekire kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze kuba icyamamare no kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi ari nabyo bituma akomeza kumenyekana nk’umuherwekazi ukomeye i Burayi, uyu akaba azwi nka Miss Brenda Thandi.
Uyu Miss Brenda Thandi ukundana na Désiré Mbonabucya ndetse bamaze no kwemeranwa kubana nk’umugore n’umugabo, ni umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aza gutangira gukora ubucuruzi muri Congo Brazzaville ariko ubu yibera mu Bufaransa, aho akaba anahafite ikigo cy’ubucuruzi gikomeye, akagira ikindi mu Bubiligi ndetse n’ikindi muri Congo Brazzaville, ibi byose bikaba bimaze gutuma amenyekana nk’umuherwe ukomeye.
Miss Brenda ukundana na Mbonabucya amaze kuba icyamamare no kwagura ibikorwa by'ubucuruzi. Aha yari yakiriye umukunzi we mu birori byo gutangira umwaka mushya wa 2015
Yaba uyu mukinnyi Désiré Mbonabucya ndetse n’umukunzi we Miss Brenda Thandi, uwagize umunsi mukuru cyangwa se mu gihe basohokanye cyangwa bakagira ikindi gikorwa kibahuza, biba ari ibirori bitoroshye nk’uko bigaragara mu mafoto n’ubutumwa buyaherekeje bushyirwa ahagaragara mu bihe bitandukanye, kwiyakira akenshi bikaba bibera mu maduka n’ubusitani bwiza cyane bw’uyu mukobwa.
Ibi ni bimwe mu bikorwa uyu mukobwa afite i Burayi
Afite ikipe nini y'abantu akoresha mu bikorwa bye
Kugeza ubu uyu mucuruzikazi amaze kwamamara ndetse bigaragara ko ari umwe mu banyarwandazi babashije kugera kuri byinshi mu bijyanye n’ubucuruzi, kuba akundana n’umukinnyi Désiré Mbonabucya wabaye icyamamare mu Rwanda akabasha no gukina ku mugabane w’u Burayi nabyo bikaba biri mu bimwongerera kurushaho kwamamara.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO