Tiger Woods, icyamamare muri Golf, amaze amezi menshi mu rukundo na Vanessa Trump, wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr. Amakuru yemezwa n’inshuti za hafi z'umuryango wa Trump, avuga ko Donald Jr. adafite ikibazo na gato ku mubano mushya wa Vanessa na Woods.
Vanessa na Donald Jr. bari babanye imyaka 12 mbere y’uko batandukana mu 2018. Kuri ubu, Vanessa na Woods basangiye byinshi, uretse kuba bombi baba muri Florida, umukobwa wa Vanessa, Kai Trump, na we ni umuhanga muri Golf.
Ku wa 20 Gashyantare,
Tiger Woods yahawe icyubahiro muri White House na Perezida Donald Trump mu
muhango wo kwizihiza ukwezi kw’amateka y’abirabura. Iyi nkuru y’urukundo rwe na
Vanessa Trump ije nyuma y’iminsi ibiri Woods atangaje ko yavunitse, bikamusaba kubagwa.
Muri uyu mwaka wa 2025,
Woods yagize ibihe bikomeye, kuko ku wa 4 Gashyantare yapfushije nyina, Kultida
Woods, wari ufite imyaka 81. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Woods
yavuze ko nyina yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, akanashimira abantu
bose bamugaragarije urukundo muri ibi bihe bikomeye.
Vanessa Trump, mbere yo
gushyingiranwa na Donald Trump Jr., yari yaragiranye umubano n’ibyamamare nka
Leonardo DiCaprio n’igikomangoma cyo muri Arabia Saudite, Khalid bin Bandar bin
Sultan Al Saud. Nyuma yo gutandukana na Vanessa, Donald Trump Jr. yisanze mu
rukundo na Kimberly Guilfoyle, ariko nyuma baza gutandukana. Kuri ubu, bivugwa
ko ari mu rukundo n’umukire wo muri Palm Beach, Bettina Anderson.
Vanessa wahoze ari umukazana wa Perezida Donald Trump ari mu rukundo rushyushye n'icyamamare mu mukino wa Golf, Tiger Woods
TANGA IGITECYEREZO