Theo Bizimana, umwe mu bashoramari bakomeye muri sinema nyarwanda dore ko filime yakoze ari zimwe mu zagiye zikundwa na benshi mu Rwanda nka Rwasa, Ryangombe, Rwasibo,… arikoma bikomeye abanyamakuru Nkusi Ramesh, Oswald Mutuyeyezu, Yohani Umubatiza na Mama Eminante.
Ukwikoma aba banyamakuru byaturutse ku magambo avuga ko bavuze ubwo bari mu biganiro byabo ku ma radiyo bakorera asebya filime zikorwa n’abanyarwanda ndetse na sinema nyarwanda muri rusange nk’uko bigaragara ku magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook afite umutwe ugira uti: “ESE KOKO NAMWE MWEMERANYA N'ABAVUGA KO FILMES NYARWANDA ZOSE ARI IKINAMICO?”
Theo Bizimana arikoma bikomeye abanyamakuru bavuga ko filime nyarwanda ari amakinamico
Aha muri uru rwandiko rurerure, Theo Bizimana akomeza agira ati: “Ibi mbivugiyeko abanyamakuru benshi usanza muri comments zabo bakora kuri filmes nyarwanda baba bavugako ari ikinamico, ariko noneho nkibaza nti: "ikinamico n'iki? Filmes n'iki?" Aho abanyamakuru babivuga ntibaba batazi gutandukanya ibyo bintu byombi?”
Theo Bizimana akomeza avuga ko uvuga ko nyir’urugo yapfuye ataba ariwe wamwishe, bishatse kuvuga ko yego filime z’abanyarwanda atari nziza ku rwego abanyarwanda bifuza ariko akaba avuga ko zitagakwiye kwitwa amakinamico kuko filime n’ikinamico bitandukanye.
Aha agira ati: “Yego koko ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba wamwishe, arikose uwavuze ko yapfuye kandi atapfuye we afatwa ate? Ntibyakabaye byiza abanje kumenya ko nyiri urugo yapfuye koko? Mwebwe muvugako ari ikinamico mumaze kureba filmes nyarwanda zingahe? Mu Rwanda dufite abantu bakora filmes barenze 84, ese mwararebye musanga abo bose bakora filmes zimwe kuburyo zose zihabwa isura imwe?”
Aha nibwo yahise avuga amazina y’abo banyamakuru yatangiye avuga, ndetse arabanenga bikomeye ku myitwarire bagaragaje ubwo bavugaga kuri filime z’abanyarwanda mu biganiro bakora ku maradiyo bakorera:
“Mperutse kumva uwitwa Nkusi Ramesh na Mutuyeyezu kuri radio bakoraho bibasiye filmes nyarwanda, ese koko muvuga ibyo muzi kandi mwahagazeho cg muvuga ibyo mwumvanye abandi? Icyo kibazo ndakibaza Yohani Umubatuza na Eminante nabo bigeze kubyuka bibasiye filmes nyarwanda.
Nkusi Ramesh, ukorera City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye
"Mujye mwibuka ko mukurikirwa n'amagana menshi y'abanyarwanda bumva radio zanyu, iyo uvuga kuriya uba wica isoko ry'abakora filmes nyarwanda, utekereza gute ko twatera imbere mugihe twubaka wowe usenya kandi ukoresha imbaraga zirenze izacu? Niba mudashobora kudukorera promotion nimureke kudusenya.”
Theo Bizimana, akomeza ababaza ati: “Ese mushaka ko dukina filmes nka bande? Nigerians, Tanzanians cg Hollwood? Filme igendana n'umuco w'igihugu, mwishaka ko turira nka Nigerians mugihe dukina scene yo gupfusha, wishaka ko dutwika amazu n'indege kdi ejo uzatambuka mumujyi ukazibona, yego n'iterambere ariko na none kdi ibyo sibyacu uyu munsi, igihe cyabyo nikigera tuzabikora cyane ko dufite abazi kubikora muri studio za editing.”
Mama Eminante ukorera Radio 10 nawe avugwa muri iki kibazo
Hari icyo Theo Bizimana abwira aba banyamakuru n’abandi bafite imyumvire yo kwitiranya filime nyarwanda n’ikinamico, dore ko we yemeza ko ifutamye cyane.
“Ndagira ngo nibwirire abagitekereza ko dukora ikinamico mu mwanya wa filmes ko bibeshya, uyu munsi filmes nyarwanda zijya hanze zikazana ibikombe muruhando rw'amahanga, uyu munsi dufite filmmakers bafite degrees muri filmmaking, turiho turakoresha za crews zakoze amafilmes nka Sometimes in April, 100 days....
Mwe gufata umwanya wo kudusenya ahubwo nimudutere ingabo mu bitugu kuko ibyo dukora uyu munsi bitandukanye nibyo mwari muzi mumyaka 10 ishize, niba mushyigikira umuziki ugatera imbere, mushyigikire na film industry nayo abanyarwanda bayumve, kdi bayikunde bityo natwe tuzaterimbere mubigizemo uruhare.
Murakoze”
Si Theo Bizimana gusa wikomye aba banyamakuru n’abandi bafite imyumvire nk’iyi, dore ko mu bitekerezo birenga 30 byatanzwe kuri iyi ngingo benshi bagarukaga ku kuba abavuga aya magambo baba batazi ibyo bavuga dore ko bamwe batatinyaga kuvuga ko ubu nta bunyamwuga burimo, kwihandagaza kuri radiyo ukavuga aya magambo.
Charles Habyarimana, akaba nawe ari umushoramari wa filime ukomeye mu Rwanda dore ko filime yakoze zagiye zimenyekana cyane nka Zirara Zishya benshi bagiye bamenya nka Kanyombya, avuga ko abavuga aya magambo baba batazi ibyo bavuga ndetse akaba abifata nk’ubuswa buhanitse!
Dore uko yabivuze mu gitekerezo yatanze kuri iyi ngingo ya Theo Bizimana:
Ngizwenayo Parfait nawe ni umukinnyi wa filime ukomeye muri sinema nyarwanda, dore ko yubatse izina muri filime zinyuranye yakinnye nka Rwasa, Sakabaka,… nawe agaya cyane abafite iyi myumvire.
Dore uko abivuga:
Israel Dusabimana nawe ni umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime mu Rwanda, asanga abashaka kugereranya sinema nyarwanda n’iya Amerika baba batazi ibyo barimo, dore ko yemeza ko mu mpande zose haba mu muco, umutekano, iterambere,… u Rwanda ntaho ruhuriye na Amerika.
Ati: “kuki bashaka kugereranya sinema nyarwanda n’iya Amerika? Kandi u Rwanda ari u Rwanda na Amerika ikaba Amerika?”
Ese aba banyamakuru bo ubundi kuki bavuga ko filime nyarwanda ari ikinamico?
Twagerageje kugenda tuvugana n’umunyamakuru umwe muri ibi biganiro byavugiwemo aya magambo, aho:
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, umunyamakuru wa Radio 10 Yohani Umubatiza uvugwa muri iki kibazo akaba akora mu kiganiro Zinduka ari naho yavugiye aya magambo ari kumwe na Eminante, yemeza ko kugeza ubu abanyarwanda nta filime barakora koko yakwitwa ko ari filime bakurikije uko babona filime ku rwego mpuzamahanga.
Nibishaka Jean Baptiste uzwi nka Yohani Umubatiza, yemeza ko ibyo bavuze ntaho babeshye
Aha yagize ati: “ntabwo turi aba experts muri filime, ariko kugeza ubu uko filime zo mu Rwanda zihagaze, ntabwo umuntu yatinya kuvuga ko ari nk’amakinamico kuko ubona ari nk’ibitekerezo bya ya makinamico twumva kuri radiyo bafata bagashyira mu mashusho. Kuko iyo urebye actions zo muri filime z’abanyarwanda ukagereranya n’iza filime tuzi zo hanze, usanga Atari filime koko.”
Oswald Mutuyeyezu ukorera City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye amubaza niba yaba azi Theo Bizimana ukora filime, maze Oswald asubiza ati: “ntabwo muzi kuko ibintu byitwa filime ntabwo ari ibintu byanjye. Kabisa sinjya ndeba filime pe!”
Oswald Mutuyeyezu ukunda kwiyita Oswald Oswakim umusaza, ukorana na Ramesh mu kiganiro Umunsi ukeye kuri City Radio
Ubwo yamubazaga niba koko abona filime z’abanyarwanda ari amakinamico, atazuyaje yahize asubiza ati: “niwe twavuze se? niba yumva ari filime niwe twavuze. Ni nk’uko wavuga ko mu Rwanda nta mupira uhari, hari uwaguhamagara ngo akunenge?”
Oswald avuga ko n’ubwo atareba filime, ariko muri filime ncye yabonye z’inyarwanda yemeza ko Atari n’ikinamico kuko ikinamico ni ibindi bindi bifite ubuhanga bwabyo, aho yemeza ko ari ibintu atabona uko yita birandaga, utareba ngo niba ari ukwishima wishime cyangwa niba ari ukubabara ubabare, akaba avuga ko koko yabivuze kuri radio kandi nta nka yaciye amabere, aho asaba abakora ibyo bita filime ahubwo bagakwiye kwiga uko bazikora za nyazo.
Ese wowe uhagaze mu ruhe ruhande?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO