RFL
Kigali

Nyuma yo gufasha abandi bahanzi muri Guma Guma, Charly na Nina nabo bazanye imbaraga muri muzika yabo - VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/07/2014 11:36
6


Charly na Nina ni abakobwa babiri basanzwe bakora umuziki wa live mu buzima bwabo bwa buri munsi, benshi bakaba babazi mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, aho baba bafasha abahanzi mu majwi y’inyuma.



Nyuma y’uko bakoranye igihe kinini ndetse bakagira igitekerezo cyo guhuza ingufu bagakora itsinda, aba bakobwa baratangaza ko nta kabuza bafite icyizere ko bagiye kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse bakagira uruhare mu gutuma umuziki nyarwanda urenga imbizi ukagera hanze.

qrwe

Charly na Nina mu mashusho y'indirimbo yabo nshya

lopn

Ibi byemejwe na Charlie nyuma y’uko bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya bise Ngwino batunganyirije mu gihugu cya Uganda.

Charly ati “ Ubu gahunda ni ugukora umuziki nk’umwuga, tukawumenyekanisha, tugatera imbere. Ikindi kandi twebwe ntabwo dushaka kugarukira mu Rwanda gusa kuko dushaka no kwambuka imbibi tukamenyakana cyane no hanze y’u Rwanda, bityo isoko ry’umuziki wacu rikaguka.”

anbshgd

Charly na Nina amaraso mashya

Charly ashingiye kuri gahunda ihamye bafite, ubonararibonye bw’imyaka igera kuri ine(4), we na mugenzi we Nina bamaze bakora umuziki wa live no kuba bafite gahunda yo kuririmba mu ndimi mpuzamahanga zitandukanye, ashimangira ko umuziki wabo utagomba guhera mu Rwanda gusa.

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko buri wese ku giti cye ashoboye ariko bakaba baragize igitekerezo cyo guhuza imbaraga kugirango barusheho kugira ingufu no kubona umusaruro ufatika.

Reba amashusho y'indirimbo yabo 'Ngwino'

Tumubajije ku bigendanye no kuba abahanzi b’igitsina gore badakunda kuramba mu muziki nyarwanda cyane cyane abakora nk’itsinda, Charly yadutangarije ko ibyo babizi ariko baje bafite ingamba zihamye kuko nta gahunda n’imwe bafite yo gutandukana.

Ati “ Izo mbogamizi turabizi ko zihari ariko ibyo byose twabyizeho, twe dufite gahunda yo gukorana umuziki mu gihe cyose tukiwurimo, ahubwo twasaba abanyarwanda kudushyigikira bakadutera ingabo mu bitugu.”

Ese nyuma yo kureba aya mashusho y'indirimbo yabo ya mbere n'iki wabwira aba bahanzikazi?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gahozo9 years ago
    Yooo aba sinarinzi ko baririmba gutya ,sha ndabakunze cyane ahubdwo uko mbabonye mwaratinzi muri abahanga cyane abajwi yanyu ni meza cyane nimibyinire yanyu nababyinnyi ni byiza cyane ,kwishyiramwe nibyiza binafasha, mbifurije gutera imbere pe.
  • ella9 years ago
    murashoboye
  • moses9 years ago
    ahubwo ba knowless bafite ibibazo aba bakobwa ni danger
  • moses9 years ago
    ahubwo ba knowless bafite ibibazo aba bakobwa ni danger
  • Habimana9 years ago
    Bafite ejo hazaza heza , ariko se bashake umuntu uzajya ubandikira indirimbo , kuko rwase iyi ntakirimo!
  • doudou9 years ago
    woauuuhhhh...love love love it!!!! murashoboye cyane ladies, mufite byose, the beauty and the voice, courage bana bacu! knowless bano bana ni danger , its time to improve ur voice.





Inyarwanda BACKGROUND