RFL
Kigali

Nyuma y'urupfu rwa Patrick Kanyamibwa ibya Groove Awards bikomeje kuba urujijo, Aimable Twahirwa we yasezeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2014 11:47
4


Nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wari ufatiye runini itegurwa rya Groove Awards, ubu iki gikorwa gikomeje kugaragaramo bomboribombori yaje gutuma Aimable Twahirwa wari ukuriye akanama nkemurampaka asezera kuko hari hakomeje kugaragaramo ibintu byinshi bidasobanutse.



Ku itariki 10 Nzeri 2014 nibwo umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yavaga mu nama y’abateguraga Groove Awards ajya gushaka bimwe mu bikoresho bari bagiye gukoresha, uyu akaba yari impirimbanyi mu gufasha abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amakorali n’amatorero. Nyuma y’urupfu rwe ibya Groove Awards yagaragaragamo cyane bikaba bikomeje kugaragamo byinshi bidasobanutse kuburyo bigoye kwemeza ko Groove Awards y’uyu mwaka izaba, cyane ko mbere y’urupfu rwe byari biteganyijwe ko ubu aho bigeze yagakwiye kuba igeze kure.

Aimable Twahirwa yamaze gusezera muri Groove Awards

Aimable Twahirwa yamaze gusezera muri Groove Awards

Ubusanzwe aya marushanwa ategurwa n’abanya Kenya ndetse mu myaka yashize abanyarwanda bayitabiraga byabasabaga kujya muri iki gihugu, nyuma biza kuzanwa mu Rwanda ngo abanyarwanda bajye bayitabira bari iwabo ariko kugeza ubu bigaragara ko harimo byinshi bidasobanutse, kuko havugwa ko hari komite ishinzwe kuyategura ariko ntiboneke, ntihasobanuke ibihembo bizatangwa n’agaciro kabyo ndetse n’ibindi byinshi bigaragara nko kudakorera mu mucyo, kugeza aho abahagarariye aya marushanwa muri Kenya bamenya iby’abatorewe kurushanwa (nomination)  mbere y’uko abagize akanama nkemurampaka ko mu Rwanda babimenya.

Joy uhagarariye Groove Awards mu Rwanda avuga ko bizakemuka ariko ntihagire impinduka igaragara

Joy uhagarariye Groove Awards mu Rwanda avuga ko bizakemuka ariko ntihagire impinduka igaragara

Nk’uko byemejwe na Aimable Twahirwa wari ukuriye aka kanama nkemurampaka, mu kiganiro na Inyarwanda.com yemeye ko ubu yamaze gusezera nyuma y’igihe abasaba ko bakorera ibintu mu mucyo bakagaragaza komite itegura iki gikorwa, gusa ibi kimwe n’ibindi byinshi bidasobanutse bakaba barakomeje kuvuga ko bazabikemura ariko akaza kwanga gukomeza guta igihe agahitamo gusezera kuko yabonaga nta gikorwa.

Aha Aimable Twahirwa yari kumwe na Patrick Kanyamibwa akiriho ndetse n'abandi bafatanyaga muri Groove Awards

Aha Aimable Twahirwa yari kumwe na Patrick Kanyamibwa akiriho ndetse n'abandi bafatanyaga muri Groove Awards

N’ubwo ariko ibi bigaragaye nyuma y’urupfu rwa Patrick Kanyamibwa, na mbere hose iki kibazo cyari gihari ariko ubwitange bwa Kanyamibwa bukaba bwaratumaga bimwe mu byari bikeneye gukorwa yarabyitangiraga ku giti cye ibindi bibazo ntibihite bigaragara cyane, ariko ubu bikaba byari bigeze aho ibintu byose bibazwa akanama nkemurampaka kandi abakagize nabo ubwabo bakwiye kugira komite babaza ibijyanye na Groove Awards byose.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • grace9 years ago
    mwibanaza patrick nimubikore neza.nawe aho aruhukiye yishime.mutere ikirenge mucye.harabura iki?
  • 9 years ago
    Abeza bigendera kare.yarambabaje pe
  • 9 years ago
    Abeza bigendera kare.yarambabaje pe
  • 9 years ago
    Ni Gilbert Munyanziza: Niyigendere Mwisinikobimera Tugenda Isigane Twifatanyije Nimiryangoye Mukababaro.





Inyarwanda BACKGROUND