Kalisa Ernest benshi bamenye nka Samusure kubera amafilime yakinnye yitwa iryo zina, akomeje kuvugwaho kubyarana n’abagore benshi kuburyo hari abavuga ko yaba afite abana barenga 10 badahuje ba nyina, gusa we yemera ko afite abana batanu yagiye abyara ku bagore batandukanye, babiri bakaba ari bo bahuje nyina.
Uyu musore uzwi ku izina rya Samusure ni ingaragu ku myaka ye 39 y’amavuko, mu minsi ishize akaba yaritangarije ko atamenya neza umubare w’abakobwa bamaze kuryamana. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Samusure yashimangiye ko abavuga ngo afite abana barenga icumi ari abakabya baba bashaka kuryoshya inkuru, kuko we abana azi yabyaye ari batanu yabyaranye n’abagore batandukanye, muri abo bose babiri bakaba ari bo bahuje nyina.
Kalisa Ernest yamenyekanye nka Samusure muri filime, aha ari kumwe na Mukarujanga bakinana ari umugore we
Samusure kandi ntaramenya neza igihe azahagarika kuba ingaragu agashaka umugore umwe babana, cyane ko avuga ko yumva nta kindi abura kuko abana abafite kandi akaba ababyarana n’abo baba bakoranye ibyo yakorana n’uwo mugore. Mu gihe kandi Samusure yaramuka afashe icyemezo cyo gushaka umugore, avuga ko uwashaka kubyanga kuko afite abana benshi yahita amureka kuko n’ubundi nta kindi kidasanzwe yaba amushakaho.
Samusure yemera ko yabyaye abana batanu ku bagore batandukanye, naho abavuga ko barenga 10 ngo ni ukubeshya
Samusure kandi avuga ko ibijyanye no gutunga aba bana nta kibazo bimutera kuko Imana ngo itajya iha umuntu umutwaro atazabasha kwikorera, nawe akaba atananirwa abana Imana yamuhaye. Muri abo bana be uko ari batanu, umukuru afite imyaka 13 akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Icyakoze Samusure avuga ko muri iyi minsi yakijijwe akaba yararetse ibyo kujya mu bagore ndetse n’inzoga akaba yarazihagaritse.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO