RFL
Kigali

Minisitiri w'umuco na Siporo yahakanye ibyo kwakira CECAFA y'ibihugu, FERWAFA nayo ikomeza kwivuguruza

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:24/04/2015 17:50
2


Minisitiri w’ umuco na Siporo yamaganiye kure ibyo kwakira irushanwa rya CECAFA ry’ ibihugu. Ibi bije nyuma y’ uko FERWAFA ubwayo iherutse nayo kwivuguruza ku byo yari yatangaje ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter na interineti byayo.



Aya makuru yari amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo ahanini biturutse ku byo FERWAFA ubwayo yari yitangarije  yatewe utwatsi na Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne aho mu kiganiro n’Imvahi nshya.

Uwacu Julienne yagize ati “Njye nka Minisitiri w’umuco na Siporo nemeza ko ibyo kwakira CECAFA ntabyo tuzi. Niba hari ibyo abantu bavuze twe tubifata nk’amagambo kuko nta muntu uratwandikira adusaba kwakira cyangwa se atumenyesha ko tuzayakira. Uko wabibonye mu itangazamakuru niko nanjye nabibonye.

Minisitiri Uwacu Juliene yatangaje ko ibyo kwakira CECAFA ntabyo bazi nka Minisiteri ifte siporo mu nshingano zayo

Ku rundi ruhande kandi perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule yongeye kunyomoza aya makuru yari yatangajwe ku mugaragaro biciye ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twiter ndetse n’ urubuga rwa interineti byayo, aho bahamyaga ko inama yarangije kwanzura ko irushanwa rya CECAFA ry’ ibihugu rizabera mu Rwanda naho CECAFA Kagame Cup ikabera muri Tanzaniya.

Nk’uko abitangaza Nzamwita Vincent De Gaule avuga ko kubona ibibuga byakwakira iyi mikino bigoye,  mu gihe birimo kuvugururwa mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2016.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent DeGaule yavuze ko FERWAFA atari imashini ngo ibashe gutegura CECAFA na CHAN bikurikiranye

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya ari nayo dukesha iyi nkuru, Vincent DeGaule yagize ati “Ese dufite ubushobozi bwo kwakira CECAFA? Iyo mvuze ubushobozi ntibivuze amafaranga. Muzi ko turimo gutegura CHAN. Ntabwo turi amamashini ngo dutegire CHAN na CECAFA bikurikiranye. Ibibuga byose birimo gusanwa, CECAFA  y’ibihugu uzayijyana he? ku Mumena? Ubushake bwo bushobora kuba buhari ariko kuba twaremeye kwakira CHAN, ndumva twayitegura ikagenda neza aho kugira ngo tuvange.”

Ibi ni ibyatangajwe na FERWAFA ubwayo biciye kuri Twitter yabo, bakaba barohereje ifoto y' abari bitabiriye inama hanyuma bandikaho amagambo tugenekereje agira ati: " CECAFA Challenge mu Rwanda, Tanzaniya yakire CECAFA Kagame Cup"

Ariko nk’uko bigaragara, haba ku makuru yari yatanzwe mbere n’ atangwa ubu, bigaragara ko umuyobozi wa FERWAFA yafashe umwanzuro wo kwemera kuba bakwakira iri rushanwa nyamara nta burenganzira abifitiye kuko biba ahanini bireba Minisiteri y’ Umuco na Siporo kuko ari nayo iba izashyiramo amafaranga asabwa ngo rigende neza.

Imikino ya CECAFA y’ibihugu iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo,2015 naho CHAN iteganyijwe muri Mutarama,2016

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anonymus9 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh....... football yo mu rda kwweli, twararushye kbsa
  • vava gasire9 years ago
    Vincent arananiwe ubu nilki mubyukuri yatumariye ahubwo yangije football.





Inyarwanda BACKGROUND