RFL
Kigali

Kuba icyamamare kwa DIAM’S byarenze ubwenge bwe arasara – Byinshi utari uzi kuri uyu muraperikazi wabaye icyamamare ku isi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/04/2015 11:59
1


Ku bakunzi b’injyana ya Rap yo mu gihugu cy’ubufaransa (Rap Français), izina DIAM’S ni izina rizwi cyane ku ndirimbo ze zinyuranye nka Confessions nocturnes, Ma France à moi, n’izindi kuva mu myaka ya 2000.



Mu buzima bw’uyu muraperikazi Mélanie Georgiades uzwi mu muziki nka Diam’s wavutse tariki 25 Nyakanga, 1980 hagiye hivangamo byinshi mu bibazo byo mu mutwe, byagiye biterwa no kutakira kuba icyamamare kwe.

Mu kwaka w’1998 nibwo Diam’s wari ufite imyaka 19 y’amavuko yasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu icuruza umuziki ya BMG Music Publishing maze bamufasha gusinya amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Universal Records.

Mu mwaka wa 2002, yatangiye kugaragara nk’umuraperikazi ufite ubuhanga ubwo yaririmbaga mu ndirimbo y’umuraperi DJ Mehdi yasohotse kuri Album ye ya (The Story of) Espion.

Mélanie Georgiades uzwi mu muziki nka Diam’s

Mu mwaka wa 2003, Diam’s yashyize hanze album ye ya mbere yamenyekanye, ikaba yari iya 2 akoze yise Brut de Femme maze iramuzamura mu buryo budasanzwe, aho indirimbo “DJ” yari kuri iyi album yakunzwe mu buryo budasanzwe, gusa ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Dour mu gihugu cy’ububiligi abafana bamuteye amabuye mbere y’uko aririmba, kimwe mu bintu byamuciye intege, gusa akomeza kurwana urugamba rwo kubaka izina rye mu mitima yabo.

Mu 2005, Diam’s yashyize hanze indirimbo “Ma Philosophie” yafatanyije n’umuririmbyikazi Amel Bent, nayo irakundwa cyane, ndetse aza kongeraho “Juste être Une Femme” yafatanyije n’umunya-Indonesia Anggun nayo irakundwa karahava, izina Diam’s ritangira kwamamara cyane.

“Dans ma bulle”, album ye yakurikiyeho yashyize hanze mu 2006, yakunzwe mu buryo budasanzwe ndetse ifata imyaka ya mbere ku ntonde zinyuranye mu bihugu binyuranye.  Indirimbo “La Boulette” yari kuri iyi album yakunzwe mu buryo budasanzwe, ndetse imara ibyumweru 6 ku mwanya wa mbere mu Bufaransa.

Diam's ku kazi

Jeune Demoiselle, Ma France à moi na Confessions nocturnes yafatanyije na Vitaa nazo zarakunzwe mu buryo budasanzwe, zituma Dans ma bulle iba album ya mbere yagurishijwe cyane mu Bufaransa mu mwaka wa 2006, aho yagurishijwe kopi zisaga miliyoni ndetse imuzanira ibihembo bitagira ingano.

REBA INDIRIMBO CONFESSIONS NOCTURNES

Uku kwamamara rero, byaje kurenga ubwenge bwa Diam’s bituma agira ikibazo cyo mu mutwe ndetse ajyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe aho yari arwaye indwara izwi nka Bipolar Disorder.

Iyi ndwara ya bipolar disorder ni indwara yo mu mutwe aho uyirwaye ata ubwenge agasigara arangwa n’ibyishimo bidasanzwe atabasha kugenzura, ku buryo ashobora kwangiza ibintu, abantu nawe ubwe atisize kubera ibyishimo bidasanzwe. Ikindi kiranga iyi ndwara, iyo ibyishimo bidasanzwe birangiye, asigarana agahinda kadasanzwe ku buryo ashobora no kwiyahura.

Diam’s rero yaje kurwara iyi ndwara yatewe no kwamamara bikamurenga,  gusa yaje kuvurwa iyi ndwara irakira, ariko ategekwa kuba ahagaritse umuziki kugira ngo ubwamamare bubanze bugabanuke.

Kuva iki gihe kugeza mu 2009, Diam’s yahise ajya mu idini ya Islam aho mu itangazamakuru yavugaga ko “ubuvuzi bw’abaganga ntibwabashije gukiza Roho yanjye, ubwo rero nahisemo kugana inzira y’Imana.” Aha akaba yaratangiye kugaragara yambaye umwitandiro wa Islam, ndetse icyo gihe akaba yaririndaga cyane itangazamakuru, kugeza mu 2009 ubwo yagarukaga mu muziki atangira gukora album ye ya 3 yise “SOS”.

Nyuma yo gusara kubera kuba icyamamare, yaje gusanga agomba kwiyegurira Imana

Mu mwaka wa 2013 yatangaje ko agiye kuva mu muziki burundu, kuko “untera amarangamutima adasanzwe, ku buryo utuma ngira ibibazo byo mu mutwe, ndetse kuba icyamamare kwanjye byangizeho ingaruka mbi.” Aya akaba ari amagambo yavuze mu kiganiro cyasohotse muri filime-mpamo yiswe “7 à 8”.

Gukomeza kwiberaho mu buzima busanzwe agahunga ubwamamare yabifashijwemo no kwibaruka umwana we w’imfura Maryam yibarutse mu 2012, dore ko yavugaga ko ashaka kwibera hafi y’umuryango we, Inshuti n’abavandimwe kuko kuba icyamamare byamutanyaga nabo.

Diam’s ntiyaje gushyirwa, dore ko mu mwaka wa 2014 yatangaje ko agiye kugaruka mu muziki aho yavugaga ati: “mfite byinshi byo kubabwira”. Iki gihe yakoze igitaramo cy’amasaha agera kuri 2 yise “Autour de ma bulle concert”  yaririmbyemo indirimbo ze zose kitabirwa n’abantu benshi cyane, kiza no mu bitaramo byitabiriwe cyane mu mateka y’umuziki w’ubufaransa.

REBA CONCERT YE AHERUTSE GUKORA YAHURUJE IMBAGA

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe Wikipedia na Purepeople.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Muzabeshye abahinde yavuze se ko yasarishijwe nitabi ryinshi ibyo kwamamara akabibeshya abandi ubuse ni we muntu wambere wamamaye





Inyarwanda BACKGROUND