Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeri 2014, ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro umuhanzi Knowless yisanze aguye mu mutego w’abafana be bari bateguye igikorwa cyo kumutungura (Surprise) bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mbere y’uko umunsi nyirizina wo kuyigira ugera, dore ko itariki nyayo yaburaga iminsi ibiri.
Aba bafana ba Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane bamenye ko Butera Knowless afite umugambi wo kuzihisha akanakuraho telefone ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 ari nabwo agira isabukuru ye y’amavuko, akabikora atinya ko hari umuntu wazabasha kumutungura, ibi biza gutuma bapanga uburyo babishyira mbere ariko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri nabwo basanga ntibyabakundira kuko uyu muhanzikazi yari afite ikizami muri Kaminuza yigenga ya Kigali ari naho yiga, bahitamo kubikora iminsi ibiri mbere y’uko itariki nyirizina igera.
Knowless yisanze ageze mu bafana be nyamara yibwiraga ko agiye kubonana n'uwo bari kuganira iby'akazi
Knowless yahagurutse ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, ava aho atuye ku Gisozi yerekeza i Remera hafi ya Sitade ahitwa muri “Green Corner” aho yari azi ko agiye kubonana n’umujyanama we akaba n’inshuti ya hafi IshimweClement ngo baganirireyo n’umuntu bagombaga gupanga akazi kajyanye n’igitaramo, gusa n’ubwo aba bafana bitabaje Clement ntabwo mu by’ukuri yari ahari ahubwo yari yibereye mu kazi, Knowless ahageze atangazwa no kugwa mu itsinda ry’abafana be basaga 60, bahita bamuririmbira bakomeza ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, ibintu atari yiteze na gato kuko umunsi wo kuyizihiza wari utaragera neza.
Knowless yari yateguriwe umutsima (gateau) kuri iyi sabukuru ye
Aka kana gafana cyane Knowless niko gakunda bafatanyije gutaka umutsima. Aka gakunda kujya cyane mu bitaramo bya Knowless
Aka kana nako kaniyita Knowles, aha kari kumwe na Ally Soudy na Isheja Sandrine mu gitaramo cya Knowless
Aha Knowless yashimiraga abafana be bateguye iki gikorwa ndetse n'ibindi bakunze kumutegurira
Muri ibi birori, Knowless yatangaje ko yishimira cyane ibyo abafana be bamukorera kandi abizeza ko nawe azagerageza kubibitura, urukundo n’ubuvandimwe bikaba biri mu byagiye bigarukwaho cyane ku mpande zombi, dore ko bigaragara ko aba bafana bitanga cyane, bakaba kandi bari mu byiciro byose; abana, abasore n’inkumi ndetse n’abagabo n’abagore bubatse nabo bakaba bari mu bagaragaye muri ibi birori. Knowless kandi yahawe impando zitandukanye n’aba bafana be, harimo impano yahawe n’abafana bose muri rusange ndetse n’impano yagiye ahabwa na bamwe muri aba bafana ku giti cyabo.
Aha abafana bafatanyaga na Knowless gupfundura impano bamugeneye
Iyi niyo mpano abafana bose hamwe bageneye Knowless
Kimwe mu byatangaje Knowless na bamwe mu bafana be bandi, ni umugabo n’umugore bafana cyane uyu muhanzikazi baje baturutse mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, bakaba bari baturutse muri iyi Ntara basize abana bane babyaranye, biyemeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere barara muri Kigali kugirango bakunde baboneke muri ibi birori. Umugore byagaragaraga ko anatwite, we n’umugabo we bakaba bageneye Knowless impano ku giti cyabo, ibintu byashimishije Knowless ku rwego rwo hejuru.
Aba ni umugore n'umugabo, basize abana babo bane iwabo i Kayonza baza kurara i Kigali ngo bakunde baboneke muri ibi birori
Ibi birori kandi byaranzwe n’ibyishimo, ubusabane, kuganira no gutera urwenya ku mpande zombi, ibintu byagaragazaga ko uyu mukobwa wujuje imyaka 24 y’amavuko afite abafana bamukunda by’ukuri kandi bamushyigikira bashyizemo ubwitange n’umuhate ukomeye, kuva ku bana bakiri bato kugeza ku bagabo n’abagore bakuze bakaba bashyigikira cyane uyu muhanzikazi.
Abafana batandukanye bagiye bagenera Knowless impano zitandukanye
Nyuma y’uko aba bafana batunguye Knowless mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri uyu muhanzikazi yongeye gutungurwa iwe mu rugo n’itsinda ry’abanyeshuri bigana muri Kaminuza yigenga ya Kigali, mu gihe we yari yiteze ko hari abamusanga mu rugo ngo bigane bitegura ikizami bari bafite kuri uyu mugoroba, yaje kwisanga arimo kongera kwizihiza isabukuru ye mbere y’uko itariki nyirizina igera.
Knowless yongeye gutungurwa mbere y'uko umunsi nyirizina w'isabukuru ye y'amavuko ugera
Knowless yatunguwe n'abanyeshuri bendaga kujyana mu kizamini
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO