Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare nibwo umuhanzi Kizito Mihigo n'abo bareganwaga hamwe basomewe imyanzuro y'urubanza rwabo. urukiko rukuru rukaba rwahanishije Kizito Mihigo igifungo cy'imyaka 10, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien imyaka 25,Dukuzumurenyi Jean Paul ahanishwa gufungwa imyaka 30.
Ku itariki 29/12/2015 nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kizito Mihigo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu kubw’ibyaha by’impurirane mbonezamugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu bari bakurikiranyweho.
Uhereye ku ruhande rw'i buryo:UmuhanziKizito Mihigo,umunyamakuru Ntamuhanga Cassien,Niyibizi Agnes ndetse na Dukuzumuremyi Jean Paul
Ku ruhande rw’umuhanzi Kizito Mihigo akaba yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi, koshywa gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cy’iterabwoba.
Ariko kubwo korohereza urukiko no kuba yaremeye ibyaha yaregwaga, akabisabira n’imbabazi, urukiko rukuru rukaba rwagabanyije igihano cye rumuhanisha gufungwa imyaka 10.
Kubwo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu , n’ibindi byaha birimo gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wakoreraga Amazing Grace Radio yahanishijwe gufungwa imyaka 25.
Dukuzumuremyi Jean Paul wareganwaga hamwe n’aba bombi we yahanishijwe gufungwa imyaka 30 kubwo gucura umugambi w’ubwicanyi , icyaha cyo gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi no gucura umugambi w’iterabwoba.
Niyibizi Agnes akaba we yahanaguweho ibyaha byose yashinjwaga.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO