RFL
Kigali

Jimmy Gatete mu banyarwanda 8 bagiye mu mahugurwa y'ubutoza mu Budage

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:21/09/2014 13:58
5


Jimmy Gatete wari mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cya Afurika 2004 ari mu bantu umunani bagiye gukora amahugurwa y’ubutoza bashaka impamyabumenyi, UEFA Licence C azatangira tariki ya 21 Nzeli kugera 12 Ukwakira 2014 mu Budage.



Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya mahugurwa ngarukamwaka, azabera i Koblenz yateguwe ku bufatanye na Rhénanie-Palatinat n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage hamwe na FERWAFA.

Abatoranyijwe kwitabira aya mahugurwa bakoze ikizamini, benshi bari basanzwe ari abatoza b’amasantire (centres) y’umupira w’amaguru, mu cyiciro cya kabiri, kuba barakinnye umupira w’amaguru cyangwa barabyize.

Abatoza bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeli 2014

Usibye Gatete, abandi bazitabira aya mahugurwa ni; Mukahirwa Henriette, Tumutoneshe Diane, Nyiramahoro Diane, Munyeshema Gaspard, Hakizimana Jean Baptiste, Gashumba Jean Baptiste na Kwizera Jean Baptiste.

Aba batoza bari muri bamwe bazifashisha mu guteza imbere shampiyona zo mu ntara zizatangira kuba umwaka ushize.

ghogfk

Jimmy Gatete n'abana be

Umuyobozi wa FERWAFA, Bwana Vincent Nzamwita arateganya kwerekeza mu budage aho azaba agiye gusura intara ya Rhenanie-Palatinant ndeste n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage tariki ya 25/09/2014, mu rwego rwo gushima no kurebera hamwe ubufasha bemereye U Rwanda mw’iterambere ry’umupira w’abana bakiri bato mu ntara z’igihugu riteganya gutangira mu kwa mbere umwaka utaha.

Tubibutse ko Gatete Jimmy ariwe watsinze igitego Ghana cyatumye u Rwanda rujya mu gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere mu 2004 yahagaritse gukina umupira mu 2010 ari muri Saint George muri Ethiopia ahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Getete kandi yakiniye amakipe nka Mukura VS, APR FC, Rayon Sports, Police FC, Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na Saint George yo muri Ethiopia.

 Robert Musafiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    uwimana augusten
  • Yvan vandamme9 years ago
    birakwiye kbsa yariyara tinze
  • Bruce9 years ago
    Kabisa Ferwafa mukoze igikorwa cyiza,uwakoze ibyiza agomba kwiturwa. Big up Jimmy
  • glibert9 years ago
    jimmy gatete ntitwari duherutse amakuru yiwe.
  • Nyamwasa theogene 9 years ago
    Nibyiza ferwafa nikomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND