RFL
Kigali

Igikorwa cya mbere ba nyampinga bakoze bamwe bagifashe nk'agashinyaguro, bo bakemeza ko ababivuga batasobanukiwe impamvu yabyo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/03/2015 17:02
22


Kuri uyu 03/03/2014 nibwo Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane n’ibisonga bye basuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi mu mpera z’icyumweru dusoje. N’ubwo ari igikorwa cy’urukundo bakoze, bamwe banenze uburyo aba bakobwa bitwaye, ba nyampinga bo bakemeza ko ababanenga batasonakiwe neza impamvu yabyo.



Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo Nyampinga w’u Rwanda  2015 Kundwa Doriane aherekejwe n’ibisonga bye Uwase Vanessa Raissa na Akacu Lynca basuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Nkoto igahitana 5 ako kanya barimo n’umukinnyi  Rutayisire Guy wakiniraga ikipe ya Kigali Basketball Club.

Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi

Uku niko imodoka yari irimo abagenzi biganjemo abakinnyi ba KBC bajyaga gukiranaa yabaye

Abakomereketse bakaba barahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK , abarembye cyane bajyanwa mu bitaro bya Faisal. Uretse gusura abarwayi, ba nyampinga bagiye bafotorwa bari mu byumba binyuranye by’abakomeretse.

Ifoto ba Nyampinga bifotozanyije na Mechak baseka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambagaa

Ifoto itavuzweho rumwe ya ba Nyampinga bifotozanyije na Mechak baseka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto yaje gukwirakwizwa  ku mbuga nkoranyambaga itishimiwe na bamwe ni iyo aba banyampinga bifotoje bakikije umurwayi baseka, bamwe bakabyita nko gushinyagurira umurwayi urembye.

Mu gushaka kumenya impamvu yabateye kwifotoreza ku murwayi w’indembe , nyamara bo bagaragara nk’aho bishimye, twahamagaye Nyampinga  w’u Rwanda 2015 Kundwa  Doriane , ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa, tugirana ikiganiro n’igisonga cya mbere  Uwase Vanessa Raissa agira icyo abitubwiraho.

Mu kiganiro kirekire twagiranye  yabanje kudusobanurira aho igitekerezo cyavuye ndetse anasobanura  ko ababifashe nabi batigeze basobanukirwa impamvu bifotoje muri buriya buryo n’icyari kigamijwe.

Uwase Raissa Vanessa , igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015

"Ubundi twari dusanzwe dufite igitekerezo cyo kujya gusura abarwayi , nyuma y’aho impanuka ibereye, twiyemeje kujya gusura abakomeretse ariko tunaboneraho gusura abarwayi muri rusange. Ni igitekeezo twagize tukigeza kubajyanama bacu nabo baracyemeza."

Avuga ku  ifoto yakomeje gukwirakwizwa , Raissa yagize“Iriya foto ni umurwayi ubwe watwisabiye ko twayifotozanya na we,turabimwemerera gusa tumubaza ubwoko bw’ifoto akeneye ko twifotoza, adusobanurira ko akeneye ko tumufasha gukora igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kumubaga kuko biri kubasaba atari make. Yakomeje atubwira ko ntakundi abantu bashobora kumukorera fundraising (gukusanya inkunga)batabimenye. Kuko twe dukurikirwa n’abantu benshi , yatubwiye ko aribwo byakwihuta bityo n’abamufasha bakaba baba benshi” Aya ni amagambo ya Vanessa Raissa.

Kanda hano usome uko igikorwa cyo gufasha abakomerekeye muri iyi mpanuka kiri kugenda

Raissa akomeza avuga ko bamwemereye ifoto bakayifata, gusa bamubwira ko nibayishyira ku mbuga nkoranyamabaga, bari busobanure ko ariwe wabibisabiye ko bakwifotozanya, hanyuma bagasobanura n’impamvu yayo.

Icyo avuga kukuba barayifotoje baseka nyamara umurwayi amerewe nabi

Raissa yagize ati” Natwe ku ifoto twari twagerageje kudaseka , gusa umuryango we hamwe n’abandi bari aho batubwira ko nabo baba bagerageza kumusekera kugira ngo bamugarurire icyizer. , N’ubusanzwe kujya imbere y’umurwayi ukamwereka akababaro, ukamwereka ko bikomeye, uba umuca intege kurushaho. Nyuma yo kwifotoza  duseka , abo mu muryango we baradushimiye cyane ndetse kugeza n’ubu bari kutubwira ko byamugaruriye icyizere, aracyishimye kubera imyifatire twamweretse kandi natwe ubwacu dushyize mu gaciro ugiye gusura umurwayi umwereka ko ubabaye cyane, bimwereka ko ibintu byarangiye.

Yongeyeho ati” iriya foto yari iyo kumugarurira icyizere ko azakira vuba cyane, ko tugiye kumukorera ubuvugizi n’amafaranga akaboneka kandi agasohoka mu bitaro vuba.”

 Miss

 Basuye abarwayi batandukanye

Icyo avuga kukuba hari ababifashe nk’igikorwa cy’agashinyaguro

Uwase Raissa  Vanessa ati “Ntabwo wabuza abantu kuvuga . Ntawe utera ibuye ku giti kitarimo inyoni , ababishimye nibo benshi kuruta ababifashe nabi kandi niba hari n’uwabigaye, muby’ukuri ni uko atazi impamvu twabikoze, nicyo twabikoreye n’inyungu zabyo . “

Yunzemo ati”Ikigaragara cyo iriya foto ni umuntu wayifashe ayishyira(posting)kuri facebook ntiyashyiraho amagambo twari twashyizeho , ahubwo ashaka kubikora mu buryo buri negatif(budahuye n’ukuri). Ikindi nibaza ko hagize n’undi ubigiraho ikibazo yabaza famille(umuryango) w’umurwayi.

“Umuryango we abaye ariwo ubigaye numva aribyo byaba aricyo kibazo kuruta uko uwo hanze yabigaya. Ubuzima bwa Mechak na we ubwe niwe ufite agaciro, yabigaye natwe twakwigaya. Yabishimye ari na we wabitwisabiye ntabwo ibyo abantu bavuga byaduca intege cyangwa ngo bidutere ikibazo.

Aho bageze ubuvugizi bwo kuvugira abakomerekeye mu mpanuka yo ku Kamonyi

Raissa yakomeje agir ati “Twebwe tugerageza gukoresha uburyo dufite kugira ngo tubone abaterankunga batanga iyo nkunga ikenewe. Turateganya gukora ibikorwa bitandukanye harimo n’ibitaramo , izina ryabyo rikaba ari ukugira ngo dufatanye kugarura mu buzima Mechack. Nubwo ari ibintu bitahita bikorwa ako kanya, twebwe turi kugerageza mu bushobozi bwacu kugira ngo byihute .”

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john9 years ago
    aba bamiss baragowe pe,mubahe agahenge biriya ntacyo bitwaye.
  • theo9 years ago
    Ese kuki Vanessa ariwe uvuga, miss ari he? Ibyo byerekana k ariwe wagombaga gutorwa duhora twumva Vanessa yavuze Ibi Vanessa... Mukomereze Aho rata, abagaya Sinzi Aho barerewe
  • Ingricca9 years ago
    Vava, I am proud of u,ure right ni iyo atari kuba yarabibasabye umurwayi aba akeneye kubona abamusura batihebye,bimwongerera ikizere. Smile of hope not agashinyaguro.
  • Kanyarwanda9 years ago
    Kuberiki abanyarwanda bashaka kutanga point de vue zabo ku bintu byose?? Kandi dukunda gu critika cyane kurusha gushima ibenda neza..?? avant de critiquer on doit se poser la question: njye nakoze iki kugirango critiquer aba kozer klk chose?? Pauvres banyarwanda...
  • mapp9 years ago
    nje rwose kwifotoza nta ribi ariko rero ntibihagije niba nta n'akantu mwasigiye abarwayi nabo bakwifashisha mu bihe bibi barimo mwaba mugaragaje ubu muntu buke kandi mwakwiye kuba intangarugero
  • dollars9 years ago
    yes!! murebe wa mugani andi mafoto uko bameze, niba umurwayi yabisabye nabo bakabikorana urukundo igikuba cyacitse ni ikihe?? twige koroshya ibintu pe!
  • Ones9 years ago
    Nyamaa abo babigize ikibazo nabo bakore umuganda kuko byatumye publicité irushaho kwamamara, nubwo bifuzaga kubigira bibi cyane kandi ari igikorwa kiza, byibuze bitumye byamamara cyane, abatera-nkunga bashobora kuzaboneka kurushaho kubera article yasomwe cyane. Miss Rwanda na ba Nyampinga mukomerez aho
  • Christian9 years ago
    Bande babifashe nk' agashinyaguro ko njye ntarimo, koahubwo mwe banyamakuru arimwe mushyushya imitwe y'abantu ,ubu aba contre succès ahubwo mubunguye igitekerezo rindira urebe .
  • roger9 years ago
    aba bakobwa barakuze bazi ubwenge, ntabwo bahagurutswa mu rugo no kujya gushinyagurira umurwayi, rwose abantu abantu ntibakajye batekerereza abantu ibibi gusa. Inseko yabo yaha moral umurwayi. Rata mwarakoze kumusura mukanaseka. Mwashakaga se ko bagenda bazinze iminya ntibikabe. Muzajye muhora museka.
  • roger9 years ago
    aba bakobwa barakuze bazi ubwenge, ntabwo bahagurutswa mu rugo no kujya gushinyagurira umurwayi, rwose abantu abantu ntibakajye batekerereza abantu ibibi gusa. Inseko yabo yaha moral umurwayi. Rata mwarakoze kumusura mukanaseka. Mwashakaga se ko bagenda bazinze iminya ntibikabe. Muzajye muhora museka.
  • lele9 years ago
    Kirazira gusura umurwayi udaseka! Aba bana bafite imitima myiza. Aba basenya ntacyo babarusha. Vanessa uri umukobwa mwiza wumutima.
  • nizeyimana theoneste9 years ago
    sha ndababwiza ukuri ntabwo mwakunzwe ibikorwa byanyu byose nawe uzabishigikira ariko numvise muvuga ko mwagombaga kugenda muri benshi ariko abandi babura umwanya sumwanya wabuze ahubwo hagati yanyu hari ikibazo mwatumye Minister bamuhagarika kukazi numwungirije ntabwo tubakunze kurusha uko twakunda Joe kabone nubwo ntaruhare mwaba mwaragize mukuvanwa kukazi kwe gusa mumenye ko hari ibikiri inbox bizamenyekana turimo turabicukumbura
  • ben9 years ago
    ahhhh! murabashakaho iki koko.
  • alpha9 years ago
    Ariko abantu kuki bareba ibibi gusa bagiye babanza kumenya impamvu umuntu aba yakoze ikintu nicyo agamije. none rero gusura umurwayi ukagenda urira nibyo byamufasha cyangwa byamuhuhura ? abo babanegura nibo bafite ikibazo mukomereze aho sisters, muri abanyamutima ahubwo
  • 9 years ago
    Vanessa mbona aliwe wagombaga kuba miss kuko doriane ntanijambo jye turumva actually vanessa ekle est tres intelligente
  • Ketia9 years ago
    Murabana beza cyane nibabareke
  • 9 years ago
    dore mbese ubwose umuntu amerewe nabi ukamwifotorezaho unaseka... babuze ukundi bafotora atari kuriya iipu
  • thithi9 years ago
    Ariko wa mugabo we uzi imyaka aba bana bafite? kuki mubaturaho imijinya yanyu tutazi aho mwayivanye? ese bagiye gupiganirwa ibya miss leta itabizi? ko bari babifitiye uburenganzira mubashakaho iki? kugeza aho mushaka kubashija ibyabaye kuri Joe. Niba mudakunda ibya miss muzabibwire abayobozi banyu aba bana mukabaha amahoro.
  • cacana9 years ago
    ntibagombaga kubabara no kurira nkaho yapfuye, inseko yabo yaramuhumurije. Mureke amatiku nta soni mugira
  • mathieu9 years ago
    mwatoraga umunyamahanga mutamubona se mu rwanda mwabuze umuzima twarishyujuguje bikabije none batangiye gushinyagurira inkomere. gwishe muka so nawe rutakwibagiwe





Inyarwanda BACKGROUND