RFL
Kigali

Igikorwa cy'umutima uzirikana Davido yakoze cyatunguye benshi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:27/11/2014 9:15
5


Mu gihe abahanzi benshi cyane cyane bo muri Afurika banengwa kwibagirwa ababafashije iyo bateye imbere, Davido we siko ameze kuko yituye umujyanama we ndetse n’uwakunze kumukorera indirimbo abaha impano z’agaciro.



Amakuru ari kuvugwa cyane mu gihugu cya Nigeria aravuga ko umuhanzi w’icyamamare David Adedeji Adeleke w’imyaka 22 uzwi cyane ku izina rya Davido yaguriye umujyanama we(Manager) witwa Kamal Ajiboye ndetse n’uwagiye amukorera indirimbo witwa Sheyi Akerele imodoka ebyiri nziza z’agaciro kabarirwa muri miliyoni 35 z’amafaranga akorehswa mu gihugu cya Nigeria(ama Naira).

Davido

Izi nizo mpano Davido yahaye aba bagabo babiri bamufashije muri muzika ye

Davido umaze kwamamara cyane muri muzika avuga ko izi mpano yazigeye aba bagabo mu rwego rwo kubashimira uburyo bamufashije mu rugendo rwe rwa muzika kuva akiri ku rwego rwo hasi kugeza ku rwego rushimishije agezeho ubu.

Davido

Aba nibo bagabo Davido afata nk'ipfundo ryo kuba ageze aho ageze ubu

Izi modoka Davido yaguriye aba bagabo babiri ni Mercedes Benz 450 GL yaguriye umujyanama we ndetse na Porsch Cayenne yaguriye uyu wamukoreye indirimbo.

Davido

Abantu benshi bavuze ko ibi Davido yakoze hari abahanzi benshi kandi bakomeye byananiye kwitura ababagiriye neza

Davido

Aha, Davido yari kuri Stade Amahoro mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda

Nyuma y’iki gikorwa,abantu benshi bashimiye uyu muhanzi kubera iki gikorwa cyo kuzirikana dore ko abahanzi benshi iyo bamaze kwamamara bahita bishyira hejuru ndetse ntibongere no kwikoza abantu babafashije bakiri hasi ndetse n’inshuti zabo za mbere y’uko bamamara.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Birakwiye kwitura uwakugiriye neza nubwo bitibukwa
  • KGAHUTU9 years ago
    Imana imuhe umugisha,abacu bananirwa nogushyingura DJ!!bikosore.
  • Ssebo9 years ago
    Eeh, ka gahungu kali na senti
  • Akoniia9 years ago
    Numuntu wumugabo.. burya ubupfura buravukanwa... God Bless him more kbsa...
  • NIYODUSENGA9 years ago
    Konumva bavuga ngo Davido yaguze indege nibyo cyangwa n,amagambo yabantu?





Inyarwanda BACKGROUND