RFL
Kigali

Icyamamare Rose Muhando arahigwa bukware na Polisi kubera ubutekamutwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/08/2014 17:27
14


Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzaniya uzwi nka Rose Muhando, ubu arahigwa bukware na Polisi y’iki gihugu akurikiranweho icyaha cy’ubutekamutwe, akaba yaratetse umutwe ku mupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.



Nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Baabkubwa, umupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indege ajya mu gihugu cya Tanzaniya maze yumvikana na Rose Muhando ko azajya iwabo kuririmbayo, bumvikana amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi magana ane (400.000 Ksh) ni ukuvuga hafi miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanzikazi Rose Muhando akurikiranyweho ubutekamutwe

Umuhanzikazi Rose Muhando akurikiranyweho ubutekamutwe

Uyu mupadiri yahise aha amashilingi 150.000 y’ibanze, hanyuma uyu mupadiri ategereza ko Rose Muhando yagera muri Kongo araheba, igitaramo yagombaga kujya kuririmbamo kikaba cyarabaye mu kwezi gushize kwa Nyakanga. Icyaje kuba ikibazo kugeza n’ubu, ni uko uyu muhanzikazi yanze gusubiza umupadiri amafaranga yari yamuhaye mbere.

Rose Muhando kugeza ubu yaburiwe irengero

Rose Muhando kugeza ubu yaburiwe irengero

Kugeza ubu umupadiri yasubiye muri Tanzaniya aho akomeje gusiragira ashaka Rose Muhando ngo amwishyure, Polisi nayo ikaba yatangiye kumuhigisha uruhindu nyuma y’aho acitse akaburirwa irengero kandi umupadiri nawe akaba avuga ko adashobora gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo atabonye amashilingi ye yahaye Rose Muhando kandi ngo yaranamuhombeje akamutekaho umutwe.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • media9 years ago
    kobibabaje?abuse imana akorera ko yaba ayipfobeje koko.gsa aba NTU nkabo sibeza um plus umustar kazi
  • Mukantabana Felicie9 years ago
    Ntibyoroshye abantu basigaye bawuteka mu buryo bwinshi!
  • renover9 years ago
    reka abo batekamutwe nka rose muhando bajye babashyi imbere yisengero basengeramo maze bishyure banicuza kuko baba basebya idini ryabo
  • renover9 years ago
    reka abo batekamutwe nka rose muhando bajye babashyi imbere yisengero basengeramo maze bishyure banicuza kuko baba basebya idini ryabo
  • 9 years ago
    Abanzi bomirikigihe basigaye barabaye abateka mute nonoho noku abakozi b imana kweri nihataripeee
  • petet9 years ago
    ibishashagirana byose si zahabu.
  • parfaite9 years ago
    abanyamasengesho biki gihe ntibakizerwa. uwashaka ya sengera iwe
  • jus9 years ago
    kuki abantu bihisha mumana kd arabatubuzi tubyamagane.
  • drogba9 years ago
    nubundi indirimbo ze numva zitanjyana mu mwuka. apuuu
  • 9 years ago
    Njye ndamukunda, niyo mwavuga gute. Azi kuririmba.
  • 9 years ago
    arakaze
  • 9 years ago
    arakaze
  • peter9 years ago
    ariko ntabwo mwavuga gutyo kuko muri mwese ntawuzi impamvu atagiyeyo kab one nubwo yaba yarafashe amafr bwose ntimwavuga uko none ko bavuga ko yinjiye mu idini ryikuzimu nibyo ntitukumve ibihuha
  • Umutesi divine9 years ago
    Icyo mwamukorere nukumubabarira kuko yakozenabi imana niyo izamwihaniranahomwantagomwamuhanakukontabwo mwamuremye turacya mukunze nubwoyakoze icyahagikomeYE NUKUMUBABARIRA SORRY MUMUBABARIRE AKOZE ICYAHA CYITABAHO





Inyarwanda BACKGROUND