RFL
Kigali

“Ibyo kuba umutoza wa Rayon Sports yasinye amasezerano ahandi ntabyo tuzi” Ntampaka Théogène

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/09/2014 17:43
2


Nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere,mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hagaragaye inkuru zivuga ko umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’ikipe yo muri Burkina Faso,ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko iyi nkuru butayizi kugeza ubu.



Amakuru yasohotse mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda yavugaga ko nyuma y’amezi atatu gusa asinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports,umutoza Jean François Losciuto yasinye amasezerano y’imyaka ine mu ikipe yitwa ASFA-Yennenga yo mu gihugu cya Burkina Faso.Nyuma yo kubona ayo makuru,Inyarwanda.com yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buvuga kuri aya makuru.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bwana Ntampaka Théogène, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,yavuze ko ayo makuru ntayo bari bazi ahubwo ko bayamenye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ndetse anongeraho ko atumva impamvu uyu mutoza yasinya amasezerano mu yindi kipe kandi ayo yasinye muri Rayon Sports atararangira.

jy

Uyu mutoza  amaze amezi atatu gusa atoza ikipe ya Rayon Sports

Bwana Ntampaka yagize ati:”Ayo makuru twayamenye ku gicamunsi ariko ntituzi aho yavuye kuko tuzi ko asanzwe afite andi muri Rayon Sports kandi akaba atarigeze asaba kuyasesa cyangwa ngo iyo kipe bavuga ko yagiyemo ituvugishe”.

Ntampaka Théogène yakomeje avuga ko umutoza Jean François Losciuto yari yarabasabye uruhushya rwo kujya ku mugabane w’uburayi kugira ibibazo yikemurira bararumuha dore ko babonaga muri iyi minsi nta kazi kenshi kari gahari.

Gusa ariko, nyuma yo kumenya ayo makuru,Ntampaka avuga ko bashatse kuvugana n’uyu mutoza ariko telephone ye igendanwa ntiyacamo ariko bamwandikira bakoresheje uburyo bwa e-mail ariko kugeza ubu akaba atarabasubiza dore ko nk’uko abyivugira, bazi neza ko uyu mutoza akiri mu Rwanda.

Ku bijyanye n’uko ubuyobozi bwa Rayons Sports bwabyifatamo aya makuru aramutse ari impamo,Ntampaka Théogène yagize ati:Mvuze icyo twakora naba ngiye guca urubanza kandi ntaramenya uko bimeze ariko icyo gihe twakwicara nk’ubuyobozi tukareba icyemezo dufata.

Tubibutse ko Tariki ya 26 Kamena 2014 aribwo byatangajwe ko umutoza Jean François Losciuto asimbuye Luc Eymael nyuma y’uko ashehse amasezerano yari afitanye n’iyi kipe.

Uyu mutoza kandi, yayoboye Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda, aho yasezerewe na APR FC muri ¼ cy’irangiza.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Closera9 years ago
    Erega iyi team kuyibamo ntibyoroshye,nawese ahaaaaaaaaaaaa
  • 9 years ago
    Ariko ubanza Rayon nayo ifite inyatsi





Inyarwanda BACKGROUND