Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2014 nibwo hatangajwe abahatanira ibihembo ku bahanzi, indirimbo n’ibindi byiciro bitandukanye bigira uruhare mu iterambere rya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bizwi ku izina rya “Groove Awards Rwanda”, ibi bihembo bikazatangwa mu byiciro 14.
Nk’uko bigaragara mu byiciro by’abahatanira ibi bihembo bya “Groove Awards Rwanda”, abahanzi, abatunganya indirimbo, indirimbo cyangwa igitangazamakuru cya Gikirisito, buri cyiciro kigiye kirimo abahatana bagera kuri batandatu ari nabo bazatoranywamo umwe uzegukana igihembo uretse icyiciro cya nyuma kirimo abahatana batanu, bivuga ko n’ibihembo bizatangwa bingana n’ibyiciro uko ari 14.
Abakora muzika, abahanzi, abakunzi ba muzika yo guhimbaza Imana n'abandi bari benshi muri Serena bategereje kumenya abahatanira ibi bihembo
Muri uyu muhango hari harimo n'inararibonye mu bijyanye na muzika
Gahima Gabriel; umugabo wa Aline Gahongayire nawe yari muri uyu muhango aho yari yicaranye na Gaby Kamanzi
Umunyamakuru Mike Karangwa nawe yari ahari
Abakunzi ba muzika nabo bari benshi
Abahanzi benshi bari babukereye muri uyu muhango
N’ubwo kugeza ubu ibihembo bizahabwa buri wese uzatsinda muri buri cyiciro bitaramenyekana, ibyiciro bibiri gusa ari byo umuhanzi w’umugabo w’umwaka n’umuhanzi w’umukobwa /umugore w’umwaka, nibo bazahembwa kuzategurirwa igitaramo kikanakorwa ku buntu ndetse bakanakorerwa indirimbo mu majwi n’amashusho, hanyuma abandi nabo mu bindi byiciro bakazahembwa ariko bo ibihembo kugeza ubu n’ubwo byemezwa ko bihari bikaba bitaratangazwa.
Aha abantu batandukanye babisabwe basomaga abatorewe guhatanira ibyiciro bitandukanye
Nyuma y’uko hasojwe uyu mugoroba wari ugenewe gutangaza ku mugaragaro abazahatanira Groove Awards Rwanda 2014, abantu bahise bakangurirwa gutangira gutora guhera mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu, abantu bakazatora kugeza tariki 20 Ukuboza 2014 hanyuma bucyeye bwaho tariki 21 Ukuboza 2014, abatsinze bakazashyikirizwa ibihembo byabo mu muhango uzabera muri Hoteli Serena ya Kigali.
Nyuma yo gutangaza abahatanira ibi bihembo, amatora nayo yahise atangira
DORE URUTONDE RW’ABAHARANIRA IBI BIHEMBO:
1.Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the Year)
Bahati Alphonse
Eddie Mico
Ndabarasa John
Thacien Titus
Patient Bizimana na
Serge Iyamuremye.
2.Umuhanzikazi w’umukobwa/umugore w’umwaka (Female Artist of the year)
Aline Gahongayire
Gaga Grace
Gaby Kamanzi
Gogo Gloria
Liliane Kabaganza na
Uzamukunda Goreth
3. Korali y’umwaka
Besalel (ADEPR Nyanza)
IRIBA (ADEPR Taba Butare)
Chorale de Kigali
Jehovah Jireh (CEP ULK)
Maranatha Family Choir
True Promises
4. Umuhanzi ukizamuka w’umwaka
Anointed Vessels (Group)
Bahati (Wahoze muri Just Family)
Ezra Joas Niyongabo
Gaga Grace
Isaac Mudakikwa
MD Mugema Dieudonne
5. Indirimbo y’umwaka
Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogota ya Besalel Choir
Mana urera by True Promises
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Turakwemera by Jehovah Jireh ULK
Yadukoreye ibikomeye by Sauni mu Cyahafi.
6. Indirimbo yo kuramya y’umwaka
Agahe by Nelson Mucyo
Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogotha by Besalel
Ndakwemereye UCC
Uri Imana by Injiri Bora
Uri Uwera by Murwanashyaka
7. Umuhanzi/itsinda mu njyana gakondo y’umwaka
Asaph Ubumwe
Ivan Ngenzi
Ndabarasa John
Shekinah Dance
Singiza
The Blessings Family
8. Indirimbo ya Hip Hop y’umwaka
Humura by Jackson
ID by Patrick Bright ft Gaby Kamanzi
Kutumvira by MD
My King by Blaise Pascal
Ntamupaka by The CHRAP
Uratabawe by Karyango Bright.
9. Indirimbo y’amashusho y’umwaka
Arampagije by Serge Iyamuremye
Kipenzi by Bigizi Gentil
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Ndiho by Bright Patrick
Network by Musabe
Yego by Roy Olivier
10. Producer w’umwaka w’indirimbo z’amajwi
Bill Gates (Gates Music Studio)
Camarade (BNG Records)
Johnson Rukundo
Leopold
Nicolas Mucyo
Samu Ndikumukiza
11. Itsinda ribyina ry’umwaka
Asaph Drama Tean
Shekinah Dance
Shinning Stars
The Blessings
The Soldiers na
Zion Del,stars(Zds)
12. Ikiganiro cya gikristo cy’umwaka
Gospel Time Show - Isango Star
Himbaza - Inkoramutima
Ten Gospel Show - Radio 10
Top Stories - Umucyo Radio
Umuhanzi w’icyumweru - Authentic Radio
Weekend Relax –-Sana Radio
13. Umunyamakuru wa radio w’umwaka mu biganiro bya Gikristo
Ayyaba Paulin
Flora Ndutiye
Justin Belis
Nakure Pasiko
Neema Marie Jeanne
Ntirenganya Ange Daniel
14. Urubuga rwa Internet rwa gikristo rw’umwaka
www.agakiza.org
www.ibyishimo.com
www.isange.com
www.ubugingo.com
www.umugisha.com
Gutora muri buri cyiciro birakorwa mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ukujya ku rubuga rwa Groove Awards arirwo vote.grooveawards.co.rw , hanyuma utora agahitamo uwo ashaka mu cyiciro runaka. Ushobora kandi gutora ukoresheje ubutumwa bugufi aho ubanza kureba Code (Kode) y’uwo ushaka gutora hanyuma ukajya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo “GROOVE” ugasiga akanya ukandika Code hanyuma ukohereza kuri 1617.
Kugirango umenye Kode ya buri wese muri buri cyiciro, ufata nimero y’icyiciro (Kuva ku cyiciro cya 1 kugeza ku cya 14 uko bikurikirana hejuru), hanyuma kuri nimero ugakurikizaho nimero ijyanye n’inyuguti (Alphabet) y’uwo ushaka gutora. (ubwo ni a, b, c, d, e, f), uri ku mwanwa wa mbere mu cyiciro afata a, uri ku mwanya wa kabiri agafata b, uri ku mwanya wa gatatu agafata c, uri ku mwanya wa kane agafata d, uri ku mwanya wa gatanu agafata e naho uri ku mwanya wa gatandatu agafata f. (Urugero, ushaka gutora umuntu uri mu cyiciro cya 15, akaba ari ku mwanya wa kane, wakandika 15d)
Manirakiza Théogène
PHOTOS: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO