Kigali

Theo Bosebabireba yaba ariwe ushinzwe kwagura ibikorwa bya ADPER muri Uganda

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:29/04/2015 18:07
2


Nyuma y’uko mu gihugu cya Uganda hakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi Theo Bosebaireba yaba arimo gufungura andi matorero muri iki gihugu atari ADEPER, uyu umuhanzi we aramaganira kure aya makuru agahamya ko itorero rya ADEPR ariryo ryamwiyambaje nk’umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihugu ngo arifashe mu bikorwa byo kwiyagura.



Amakuru y’uko Theo Bosebabireba yaba arimo gushinga andi matorero yatangajwe n’abaturage batuye mu gihugu cya Uganda bavuga ko yaba yarashinze amatorero agera kuri abiri ariko ayo matorero n’ ubwo akora nk’ abarokore akaba atari ADEPR, Theo Bosebabireba asanzwe asengeramo.

agsy

Abaturage bo mu gihugu cya Uganda batangaza ko Theo Bosebabireba yamaze gufungura andi madini adahuye na ADEPR asengeramo

Nk'uko aba baturage bakomeza babivuga ngo Theo Bosebabireba yabanje gufungura itorero ahitwa Kasese hanyuma aba aryeguriye umwe mu nshuti ze zituye muri ako gace naho we ajya kurishinga ahandi ndetse ateganya no gufungura irindi mu mujyi wa Kampala rishobora kuba riri hafi gutangira kuko ngo ibisabwa byose byarangije gutungana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Theo Bosebabireba ahakana yivuye inyuma aya makuru ahubwo akavuga ko itorero rya ADEPR ryo Rwanda ariryo ryafunguye aya mashami mu gihugu cya Uganda hanyuma rikamwiyambaza nk’ umuhanzi ukunzwe kandi abaturage bo muri utu duce bakunda kugirango ibashe kwigarurira abaturage baho.

Yagize ati: “Oya ntabwo ari byo ahubwo ADEPR niyo yafunguyeyo ishami nsigaye njyayo kuyifasha. Babanje ahitwa I Muhembe tujyayo ubu bafunguye na Kampala, naho jye ntago nashinze itorero barabeshya. Ndacyabarizwa muri ADEPR ya Kicukiro.”

“Njyayo kubafasha ariko nkigira no mu bindi biterane kuko usanga bantumira, impamvu banyoherezayo ni uko bazi ko nsanzwe nzwiyo cyane. Basa nk’ aho ari jye munyarwanda bazi cyane kurusha abandi, uririmba indirimbo z’ Imana.”

Theo arateganya kugana inkiko zikaba ari zo zimurenganura

Theo Bosebabireba ahamya ko abaturage babitangaza kubera ko ADEPR yamwiyamabaje

Theo Bosebabireba avuga ko abaturage baho bamaze kumumenyera cyane ari nayo mpamvu bavuga ko ayo matorero ari aye kuko bakunda kumubonayo ndetse akaba ari nawe muhanzi w’ umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi cyane muri kiriya gihugu. Ariko agakomeza gushimangira ko ADEPR imwifashisha mu bikorwa byayo byo kwiyagura muri iki gihugu, bityo akaba atarafunguye irindi  torero ahubwo akiri umukiristo wa ADEPR nk’ ibisanzwe.

Ku ruhande rwa ADEPR yo mu Rwanda na yo ntihakana ko ADEPER yafunguye amashami atandukanye mu gihugu cya Uganda ndetse mu duce twinshi two mu gihugu cya Uganda ariko ntiyemeranya na Theo Bosebabireba uvuga ko bamwifashisha nk’ umuhanzi ukunzwe.

Paster Tom Rwagasana agira ati: “ Uganda twafunguyeyo amashami,ari mu gihugu hose ikicaro cyayo kiri i Kampala, hari ahitwa Kibare, ahitwa i Murere, Kenkwanzi….. uturere twose dufite amashami yatwo.

“Ntabwo tumwifashisha ngo twigarurire abaturage, tuvuga ubutumwa ngo abantu bakizwe. Ibyo ntabwo tubizi, icyo tuzi ni uko ari umukiristo wacu akaba n’ umuhanzi nk’ uko dufite abandi bahanzi n’ amakorali. Bakora umurimo w’ Imana nk’ uko bisanzwe ariko ntago tumwifashisha.”

tom

Umuvugizi wa ADEPR Tom Rwagasana ahakana ko bifashisha Theo Bosebabireba mu kwigarurira abayoboke

REBA AMASHUSHO Y' INDIRIMBO 'UBWOBA NIBUSHIRE

 

Ese ari abaturage ba Uganda bavuga ko amatorero ashingwa ari aya Theo Bosebabireba, ari Theo Bosebabireba uvuga ko ari ADEPR yamwifashishije kuko akunzwe cyane muri iki gihugu ari na ADEPR yamaganira kure kwifashisha Theo ni nde ufite ukuri?

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adpr9 years ago
    Ariko aba bagabo bageze aho baviga ko abachristo ari ababo harubwo bigeze bapfira itorero nakumiro noneho cyangwa mwe ntimwakijijwe miriryo (ntimwarisanze ririho)ntaniso ngo aba christo bacu wagirango nibo christo
  • adpr9 years ago
    Ariko aba bagabo bageze aho baviga ko abachristo ari ababo harubwo bigeze bapfira itorero nakumiro noneho cyangwa mwe ntimwakijijwe miriryo (ntimwarisanze ririho)ntaniso ngo aba christo bacu wagirango nibo christo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND