Mu minsi micye ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko umuhanzi Eddy Kenzo yarwaniraga umukobwa n’umuhanzi mugenzi we witwa Mathias, none ubu nyuma y’aho umukobwa yerekanye ko yishakira uyu Mathias, Eddy Kenzo aramusaba ko yamugarukira bagakundana cyangwa akamusubiza ibyo imitungo ye yamuhaye.
Uyu muhanzi ubu yamaze guha integuza umuhanzikazi Rema Namakula bahoze bakundana, amubwira ko naramuka ataretse Mathias Wakulaga ngo agaruke bikundanire, azahita amusubiza ibintu byose yagiye amuha yibwira ko akimukunda nyuma akaba yarerekanye ko yikundira uyu Mathias.
Eddy Kenzo n'uyu mukobwa barakundanye ndetse baranabanye mu nzu
Eddy Kenzo na Rema umwaka ushize babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo n’ubwo batari barashakanye byemewe n’amategeko nk’uko amakuru dukesha Bigeye abivuga, ndetse urukundo aba bahanzi bagiranye rwari rugeze kure ariko mu minsi micye ishize uyu muhanzi Mathias yaje guha gasopo Eddy Kenzo, amubwira ko uyu Rema atari uwe ndetse ko akwiye ko guhagarika kuvuga ko inda uyu mukobwa atwite ari iye kuko nta gihamya yabibonera.
Uyu mukobwa Rema ubu aratwite, buri umwe muri aba basore yiyitirira inda ye nawe akaruca akarumira
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, uyu Mathias Walukaga yahaye Rema imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4, telefone zihenze, mudasobwa igendanwa n’ibindi bitandukanye, bituma areka Kenzo ngo bikundanire. Mu minsi ishize ubwo Kenzo yakoraga igitaramo agasabwa n’abafana be ko yazana n’uyu mukunzi we, yaramutumiye ariko ntiyajyayo ahubwo ajya kwirebera Mathias, bituma Kenzo ababara cyane kuko yari asanzwe ahamya ahantu hose ko akundana n’uyu mukobwa kandi akaba anatwite inda ye.
Uyu niwe Mathias Walukaga urwanira na Kenzo uyu mukobwa witwa Rema
Nyuma y’uko Rema asebeje Eddy Kenzo aho kujya kumureba akisangira uyu muhanzi Mathias bamurwaniraga, ubu uyu Eddy Kenzo noneho ngo yaba yarafashe icyemezo cyo kumwihanangiriza amubwira ko agomba kumugarukira bagakomeza gukundana, bitaba ibyo akamusubiza ibintu byose yagiye amuha mu gihe cyose bamaze bakundana, cyane ko bigeze no kubana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO