Mu kiganira ubuyobozi bw’ umuryango wa Rayon Sports bwagiranye n’ itangazamakuru bwatangaje ko bwongeye guha icyizere Kayiranga Baptiste cyo kuyibera umutoza mukuru agasimbura Habimana Sosthene wakoraga by’ agateganyo, hanyuma nawe agakomeza kuba umwungiriza. Bunatangaza abayobozi bashya ba Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi itozwa na Habimana Sosthene wakoraga nk’ umutoza mukuru by’ agateganyo kuko iyi kipe yari itarabasha kuzana undi mutoza usimbura Andy Mfutila Magloire wari wasezerewe kubera kubura intsinzi bityo bituma Habimana Sosthene wari umutoza wungirirje ariwe usigarana iyi kipe by’ agateganyo.
Kayiranga Baptiste si ubwa mbere aje gutoza ikipe ya Rayon Sports kuko yigeze gutoza iyi kipe ariko ayivamo nabi cyane kuko icyo gihe abafana baje kumumenaho inkari ku kibuga hanyuma nawe ahitamo gukuramo ake karenge kuko ibihe bitari byiza kuri we.
Kayiranga Baptiste afite inshingano zitoroshye zo gusezerera ikipe ya Zamalek yo mu Misiri, mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 05 Mata 2015 mu Rwanda aho azaba asabwa gutsinda ibitego 2-0 ngo yizere gusezerera iyi kipe mu gihe izaba
Ubuyobozi bw’ umuryango wa Rayon Sports buhagarariwe na Ngarambe Charles kandi bwasobanuye ko nyuma y’ ibiganiro umuryango wagiranye n’ akarere ka Nyanza bumvikanye ko akarere ari kazakomeza guha inkunga y’ amafaranga ikipe ariko ibyemezo n’ uburyo icungwa bikajya bikorwa n’ ubuyobozi bw’ umuryango wa Rayon Sports aho kuba akarere ka Nyanza gahagarariwe na Mayor wako Murenzi Abdallah
Ikindi kandi cyemejwe n’ uko Rayon Sports izakomeza kuba mu karere ka Nyaza cyane ko ari naho ikomoka, bikuraho igihuha cyari cyavuzwe ko iyi kipe ishobora kugaruka i Kigali. Hahise kandi hatangazwa ubuyobozi bwa Rayon Sports mu buryo bukurikira:
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO